soudal-quick-step-devo-rwanda_1708946137

Ikipe yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’amagare ya Soudar Quick-Step Cycling Team yo mu Bubiligi yatangaje ko itazitabira irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda rigiye kuba muri uyu mwaka wa 2025.

Iyi kipe yaje gufata iki cyemezo nyuma yo kubona ko intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iteye impungenge ku mutekano w’abakinnyi n’abatoza bayo.

Soudar Quick-Step Cycling Team yari mu makipe yamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko batizeye umutekano mu gace isiganwa rizanyuramo.

Uruhare rw’intambara ikomeje gukomera muri DRC, cyane cyane ku mipaka ya Rubavu na Goma byatumye iyi kipe itera intambwe yo kudakomeza gahunda yo kwitabira Tour du Rwanda.

Ikinyamakuru Lemonde.fr cyo mu Bufaransa cyatangaje ko ikipe ya Soudar Quick-Step itizeye umutekano ku kigero cya 100%. Mu bice bizacamo isiganwa, harimo Akarere ka Rubavu kari hafi y’Umujyi wa Goma, ahagiye hakomeje kumvikana imirwano, yatewe cyane n’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za FRDC.

Ibi byatumye ubuyobozi bwa Soudar Quick-Step bufata umwanzuro wo gukuramo ikipe yabo muri iri rushanwa kubera impungenge ku mutekano.

Ikipe ya Soudar Quick-Step Cycling Team, yashinzwe mu 2003 ni imwe mu zifite izina rikomeye mu marushanwa mpuzamahanga y’amagare, kandi yitabira amarushanwa akomeye nka Tour de France. Gusa, iyi kipe ntiyigeze yifuza kwitabira Tour du Rwanda mu gihe hari ikibazo cy’umutekano muri ako karere.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2025 rigiye kuba mu minsi 9 iri imbere, rizakirwa mu Rwanda ndetse mu Ugushyingo, igihugu kizakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi.

Uku kwikura mu irushwanwa kw’iyi kipe kuje gukurikira itangazo ry’abategura Tour du Rwanda aho bagaragaje ko nta kibazo cy’umutekano cyiri mu Rwanda ndetse ko n’abantu bazitabira iri siganwa bazaba barinzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *