Mu rwego rwo kurushaho kunoza imiturire no kwihutisha gahunda yo gutura mu Midugudu mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Hotel Muhabura mu Karere ka Musanze haherutse guteranira inama yahuje abagize Komite Tekinike (Technical Committee) y’Imiturire ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’iz’Uturere tuyigize. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abagize Komite Tekinike y’Imiturire ku rwego rw’Igihugu iyobowe na Lt Gen. Fred Ibingira. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko gutura mu Midugudu bihagaze n’uburyo byarushaho kwihutishwa mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aime wayoboye iyi nama, yavuze ko nyuma y’aho hubatswe Umudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, byagaragaye ko Abanyarwanda bashobora gutuzwa neza kurushaho, abatuye mu cyaro bagatuzwa neza nk’abo mu Mijyi. Yakomeje avuga ko hagendewe ku rugero rw’Umudugudu wa Rweru, Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bwasabye ko harebwa uburyo no mu tundi Turere tugize Igihugu cyacu hatoranywamo nibura “sites” ebyiri zatunganywa ku buryo nk’ubwa Rweru, akaba ari na yo mpamvu iyo nama yateranye kugira ngo barebere hamwe uburyo iyo gahunda yashyirwa mu bikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri Bosenibamwe yasabye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru kumva ko iyo gahunda igamije kuvugurura mu buryo bufatika imibereho yabo, bagatura neza mu mazu yujuje ibisabwa kandi bikorohera Leta kubagezaho ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi. Yaboneyeho kandi kubasaba kugira uruhare muri iyo gahunda no kurushaho kuyihutisha bitabira gutura muri “sites” zatoranyijwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yamenyesheje kandi ko ku ikubitiro muri buri Karere mu tugize iyi Ntara hatoranyijwe “sites” ebyiri zigomba gutunganywa mu buryo bugezweho. Ibi ngo bizafasha kandi abaturage kongera ubuso bw’ubutaka bwo guhinga kuko ahazubakwa iyo midugudu ari ahantu hasanzwe hadatanga umusaruro mu buhinzi.
Ku bijyanye n’abazatuzwa muri iyo Midugudu, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko mu ntangiriro abazayituzwamo ari abazimurwa ahantu h’amanegeka, abafite amazu ashaje bagomba kubaka amashya ndetse n’abasore bageze igihe cyo gushinga ingo zabo kandi ko buri wese azagira uruhare mu myubakire y’inzu ye.
Twabamenyesha ko kugeza ubu gutura mu Midugudu mu Ntara y’Amajyaruguru bihagaze ku rugero rwa 55.8% mu gihe muri 2020 bizaba biri hejuru ya 70%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




