Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Francis Kaboneka yabisabye mu gikorwa cyo kwishimira ibikorwa byagezweho n’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2016 no gufata ingamba z’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017. Iki gikorwa cyateguwe n’Intara y’Amajyaruguru cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bamwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye amadini akorera mu Ntara y’Amajyaruguru, abafatanyabikorwa mu iterambere b’Intara n’abakozi bose b’Intara y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mutarama, nibwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwamurikiye abitabiriye iki gikorwa, ibikorwa by’ingenzi byagezweho n’Intara mu mwaka wa 2016 bishingiye ku nkingi enye za Guverinoma, ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera. Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho muri buri rwego, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko yishimira ibyagezweho; yongeyeho ariko ko hakiri intambwe nyinshi zo gutera, aboneraho gusaba abafatanyabikorwa bose, barimo abikorera, amadini ndetse n’abaturage gukora cyane, bagamije kurushaho guteza imbere Intara y’Amajyaruguru.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye Intara y’Amajyaruguru ku bikorwa by’iterambere bigararagarira buri wese iyi Ntara imaze kugeraho, birimo inyubako z’ubucuruzi, isoko rya kijyambere rya Musanze, Amahoteli, imihanda n’ibindi. Yashimye kandi uburyo abayobozi bo muri iyi Ntara bafatanyije n’abaturage bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2016, cyane cyane ikiyobyabwenge cya kanyanga kinjizwa mu Rwanda giturutse mu Gihugu cya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Kaboneka yavuze ko ikibazo asanga kikiri mu Ntara y’Amajyaruguru ari icy’isuku nke igaragara hirya no hino muri iyi Ntara, haba ku baturage ubwabo, mu ngo ndetse n’aho bakorera. Yasabye Ubuyobozi bw’iyi Ntara guharukira iki kibazo no kukirandura burundu.
Agaruka ku kibazo cy’izuba rimaze iminsi ryaracanye ku buryo mu Turere tumwe tugize Intara y’Amajyaruguru imyaka yumye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru kwegera abaturage no kubashishikariza kutagurisha imyaka bashoboye kweza, ahubwo bakarushaho kuyizigama, kugira ngo batazahura n’ikibazo cy’inzara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye kandi Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru gukomeza kurushaho kwegera abo bayobora no kubakemurira ibibazo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com





