Intara y’Amajyaruguru irashimirwa intambwe imaze gutera mu micungire y’abakozi

Sangiza iyi nkuru

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina Muganza mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire y’abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, yateraniye  kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 20 Gashyantare 2018.
Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, ikaba yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina Muganza, Abayobozi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere tugize iyi Ntara n’abandi bakozi ku rwego rw’Uturere bafite aho bahurira n’imicungire y’abakozi.
  Guverineri Gatabazi yashimiye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku bikorwa byinshi imaze kugeraho mu myaka icumi imaze igiyeho maze ashimangira ko hakwiye gukomeza kubaho ubudasa mu gutanga akazi mu buryo butabera kandi budaheza. Yavuze kandi ko hakwiye kunozwa uburyo abakozi bari mu kazi bafatwa, kugira ngo bagire ubushake bwiyongera ku bushobozi bafite, bitume bakora akazi kabo bakishimiye, bityo bigire umusaruro bigeza ku Gihugu ariko cyane cyane gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by’abaturage uko bigenda biza.
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Muganza Angelina, yatangaje ko iyi nama ngarukamwaka igamije kunoza imicungire y’abakozi ba Leta, guhera k’uburyo bashakwa nta marangamutima ahubwo hashingiwe ku mukozi uba wagaragaje ubumenyi n’imyitwarire myiza kurusha abandi kandi Abanyarwanda bose bahawe amahirwe angana yo gupiganira umwanya uhari. Yongeyeho ko nyuma yo kugera mu kazi, umukozi agomba kandi kugira uburyo acungwa, agafashwa kurangiza neza inshingano ze, cyane cyane guha abaturage serivisi ikwiye.
Agaruka ku micungire y’abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yashimye intambwe igaragara imaze guterwa, aho yemeje ko gushyira mu myanya abakozi ba Leta bimaze gufata umurongo, ko ubu imbaraga zirimo gushyirwa mu gukurikirana uburyo batanga umusaruro.
Muri iyi nama kandi hafatiwe imyanzuro itandukanye igamije kurushaho kunoza imicungire y’abakozi ba Leta mu gihe kiri imbere. Muri iyo myanzuro twavugamo ujyanye n’uko abakozi ba Leta bashya binjiye mu kazi bazajya babanza guhabwa amasomo ajyanye n’akazi bagiyemo mbere yo kugatangira, kugira ngo bakagemo bazi koko icyo bagiye gukora. Ikindi ni uko inama nk’iyi izagera ku rwego rw’Akarere, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ikajyayo igahura n’abakozi bako bose, hagamijwe kugira ngo uburyo akazi gakorwa burusheho kunoga, mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga. Ikindi ni uko hagiye gutekerezwa uburyo mu gihe kiri imbere iyi nama ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali izajya ikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Video Conference).
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *