Uwari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyepfo yamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo ku cyaha cyo gutanga indonke akurikiranyweho.
Mu iburana ry’uru rubanza ku cyemezo cyasomwe ku wa 09 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Kabera Vedaste yatanze indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ubushinjacyaha nib wo bwatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye busaba ko Kabera Vedaste afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kuko icyaha akurikiranyweho gikomeye kandi ashobora kugerageza gusibanganya ibimenyetso no kubangamira iperereza igihe yaburana ari hanze nk’uko tubikesha Imvaho Nshya.
ku ruhande rwe, uregwa yabwiye urukiko ko atigeze atanga ruswa, ko mafaranga yoherereje Umugenzacyaha wari wamuhamagaje kugirango atange ubusobanuro ku bibazo bye n’umugore we byo kumuhoza ku nkeke, yari ayo kugira ngo aze kwica isari kuko bari birirwanye, ashimangira ko ntacyo yigeze asaba uwamubajije ko yamukorera muri dosiye yari amaze kubawzaho ku buryo ayo mafaranga yafatwa nk’indoke.
Uwunganira uregwa, yavuze ko impamvu zagaragajwe n’ubushinjacyaha zidakomeye kandi ngo zidakwiye guhabwa agaciro.
Me Joseph Mico Twagirayezu avuga ko amafaranga umukiriya we yayoherereje Umugenzacyaha ibazwa ryarangiye, bityo ngo nta mpamvu igaragaza ko yari indonke kandi ngo n’ibigize icyaha ntibyuzuye hashingiwe ku mategeko.
Yongeyeho ko Urukiko mu gufata icyemezo rwanzuye ko Kabera Vedaste akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30kubera ko yatanze amafaranga 10,000 ngo dosiye ye itaregerwa ubushinjacyaha, nyamara ari ukubikeka gusa.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu njyewe n’umukiriya wanjye Kabera Vedaste twajuririye icyemezo RDP00029/2024/TB/NYM cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku wa 09 Gashyantare 2024 kimufunga iminsi 30 kugira ngo izo nenge zikosorwe.”
Uyu munyamategeko avuga ko yifuza ko umukiriya we yagirwa umwere kuri iki cyaha ndetse akarekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Uregwa yafashwe ku itariki ya 21Mutarama 2024 akekwaho koherereza amafaranga umugenzacyaha bari birirwanye mu cyumba cy’ibazwa cya Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ari naho atuye.
Uyu muyobozi yemera ko yohereje ayo mafaranga ariko atemera kuyita indonke kuko we yagiriye impuhwe uwo mukozi wa RIB bari bamaranye amasaha arenga atandatu.


