Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2016, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, yashyize ahagaragara ibikubiye mu bushakashatsi bubiri iheruka gukora kuri jenoside, aho bumwe bwibanze ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, ndetse n’uko ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda iteye kuva mu 1995-2015 n’ingaruka zayo ku Muryango Nyarwanda.
Ubushakashatsi bwa mbere bwavuze ku kuntu Abatutsi bicwaga guhera muri za 60, 73 ndetse no muri 90, amaherezo hakabaho gushaka kubatsemba mu 1994.
Iyi yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi niyo perezida Habyarimana yakomokagamo kimwe n’ibindi bikomerezwa byinshi byo mu butegetsi bwe. Hifujwe ko mu bushakashatsi butaha amazina y’abateguye ndetse bagashyira mu bikorwa jenoside ndetse n’abantu bishwe nayo yazashyirwa ku rutonde akagaragazwa.

Ubushakashatsi bwa kabiri bwo bugaragaza ukuntu ingengabitekerezo ya jenoside yigaragaje ubwayo kuva mu 1995 kugeza muri 2015, aho yagaragajwe n’amagambo akomeretsa ndetse yewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nbi nko kwica, kurandura imyaka n’ibindi byagiye bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Usibye kuba ingengabitekerezo ya Jenoside yariyongereye cyane mu gihe cy’ inkiko Gacaca n’ intambara y’ abacengezi, abakoze ubushakashatsi ngo banasanze kandi yiyongera mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hitimana Donatien na Nikuze Justine bakoze ubu bushakashatsi bagize bati: “Kuva muri 2001 kugeza muri 2008 hishwe abarokotse Jenoside, inyangamugayo n’ abatangabuhamya bagera ku 137.
Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ngo igaragara cyane mu bakuze kurusha mu bana n’ urubyiruko. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bantu 515 batawe muri yombi bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside kuva 2011 kugeza muri 2014, abagera kuri 333 banyuze imbere y’ inkiko abagera kuri 223 bagahamwa n’icyaha cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside.
Intara y’ Iburasirazuba niyo irimo abantu benshi bishwe n’ abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko hagaragaye abantu 72 bafite ingengabitekerezo, Iburengerazuba hagaragara 48, Amajyepfo hagaragara 31, Amajyaruguru hagaragara abantu 19 naho mu Mujyi wa Kigali ho habonetse 9 gusa.
Ubushakashatsi ngo bwasanze ariko iyi ngengabitekerezo igenda iganyuka bigaragara, ariko hakaba hifujwe ubutaha ko hakorwa n’ubushakashatsi ku kuntu iyi ngengabitekerezo igaragara hanze y’imipaka y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





