Intare 2 z’ibigabo zafotowe ziri kwimyana (Reba amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umufotozi aherutse gufotora intare 2 z’ibigabo muri pariki ya Doncaster muri Yorkshire imwe iri hejuru y’indi ku buryo nta washidikanya ko ziri mu bikorwa byo kwimyana kandi zihuje ibitsina, mu gihe iy’igitsina gore yari iryamye iruhande rwa zo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

gay lions 0

Uyu mufotozi w’umukerarugendo witwa Russ Bridges yemeza ko nta gushidikanya izi ntare zarimo kwimyana, bityo bikaba binatangaje kubona inyamaswa zikora ibikorwa nka biriya mu gihe byari bimenyerewe ku bantu n’ubwo ibihugu byinshi bitabishyigikiye.

Uyu gafotozi, Bridges ukomoka mu mujyi wa Rotherham uherereye mu Majyepfo ya Yorkshire yagize ati”narimo mfata amashusho, mbona Intare 3 ziryamye ubwo imwe y’ikigabo yahagurukaga igasimbukira indi y’ikigabo ngenzi ya yo, ku buryo byagaragaraga ko ziri mu bikorwa byo gushimishanya.’’

gay lions 2

Uyu mugabo na we yakomeje avuga ko byamutunguye bikanamutangaza kubona intare 2 z’ibigabo imwe yimya indi kandi iruhande rwa zo haryamye indi y’ikigore ubona nta cyo biyibwiye, nkuko bwiza.com ibikesha ikinyamakuru independent.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mufotozi akomeza avuga ko ibyo yiboneye n’amaso ye ndetse akabifotora ari ukuri gusa akavuga ko atazi niba bikunze kubaho kuko ubusanzwe wasangaga akenshi Intare y’ikigore iri kumwe n’iy’ingabo gusa izi zo zikaba zari ingabo 2 ku kigore kimwe zarangiza na cyo zikagitera umugongo.

gay lions 1

Uyu mugabo w’imyaka 42 avuga ko akunda inyamaswa ku buryo atabasha no kwica isazi cyangwa n’igitagangurirwa ariko ibyo yabonye bikaba byaratumye yumva yanze inyamaswa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *