Umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Mike Hodge yariwe n’intare nyuma yo kwinjira aho iba akagerageza gukina nayo.
Mu mashusho ikinyamakuru The Sun kigaragaza, bigaragara KO uyu mugabo ari kugenda muri pariki ari kumwe n’ushinzwe gutembereza ba mukerarugendo basura pariki, gusa nyuma yo kumara igihe yirebera intare ndetse ayigenda inyuma, byaje kurangira imwigaranzuye iramwirukankana kugeza imushinze umukaka, ibi byabereye mu gace ka Makarele, muri Afurika y’Epfo.
Mike Hodge ari gukuriranwa n’abaganga mu bitaro biherereye muri Afurika y’Epfo nyuma yaho iyi ntare imwangije isura, Imana igakinga akaboko ntimwice.
Amakuru aturuka ku mufasha w’uyu mugabo wariwe n’intare, Chrissy ahamya ko umugabo we arimo kumererwa neza.




Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…




