nka.jpg

Intasi Rwomushana ivuga ko RDF iri kurasana na UPDF muri CAR ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi mike ishize, Charles Rwomushana wahoze akora mu butasi bwa Uganda, yavuze ko Ingabo z’ u Rwanda (RDF) ziri guhangana n’iza Uganda (UPDF) muri Centrafrica n’ubwo nta gihamya n’imwe yatanze ishyigikira ibyo avuga.

Uyu usanzwe ari umusesenguzi ku kibazo bya politiki, umutekano akaba n’umunyepolitiki wahoze ari intasi, hibajijwe byinshi ku mvugo ye yatambukije kuri Facebook yiganjemo kujora RDF.

BWIZA yabateguriye amwe mu makuru ahari kuri uyu mugabo bizwi ko ari umuhanga ndetse wanashatse no kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Rwomushana nk’intasi ya Uganda

Rwomushana yavukiye ahitwa Kahoko muri Nakagyeme mu Karere ka Rukungiri. Yavutse mu bana benshi akaba mwene Safira Tumubwine na Joseph Rwakinwa.

Akazi k’ubutasi yagatangiye mu Gushyingo 2001. Yahawe umwanya wo kuyobora politiki y’ubutasi mu Rwego rushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu (ISO) akorera mu biro bya Perezida Museveni. Muri ISO kandi yanabaye ushinzwe ubukungu n’ubushakashatsi.

Izina Charles yarihawe hagendewe ku mugabo wari uzi gucuranga gitari muri ibyo bihe witwaga Charles Sonko, ari na we ngo wacuranze ubwo Rwomushana yari yavutse.

Yivugira ko yibuka ko yari kuba Umw-Angilikani ariko bikarangira abatijwe muri Kiliziya Gatolika kubera ubwoba ko yari gupfa atabatijwe bitewe na Cholera yacaga ibintu icyo gihe.

Yize ku ishuri ribanza rya Bugangari anahakomereza ayisumbuye mu 1985. Mu gihe urungano rwe rwarehejwe n’ifaranga ryabonekaga ahitwa Rwenshama rivuye mu burobyi mu Kiyaga cya Edward, Rwomushana we ntiyagiyeyo.

Yagaragaje ko atoroshye mu ishuri i Bugangari

Rwomushana yakomeje amasomo, anagaragaza ko azi politiki kuko yaje kwiyamamaza, aba duwaye (doyen) icyo gihe. Mu kwiyamamaza yavuze ko agiye kwita ku ifunguro ryiza ry’abanyeshuri.

Ibi hari ababitaye mu gutwi cyane ko hari imirire idahwitse Bugangari yari icyiciro rusange gusa cy’abahungu, aho abanyeshuri birirwaga igikoma gusa.

Mu kandi gace ka Ruhinda, hari irindi shuri risa n’iryatangiriye rimwe na Bugangari ryitwa Kashenyi. Aha baryaga iposho nziza saa sita, ingingo yatumye Rwomusha agira ati ” Kuki Bugangari ho batarya ibishyimbo?”

Amakuru avuga ko Rwomushana atatinze Bugangari ahubwo yagiye kwiga i Mbarara, ishuri ryahoraga rihanganye na Ntare High School, ingingo Rwomushana yari imuraje ishinga.

Kwihisha icyumweru cyose

Rwomushana uzi ngo no kurwana, yari ageze Mbarara, ntiyatuje maze umunsi umwe mu 1989, abiga mu Gatanu barasakuje, mu gihe we na bagenzi be bari hafi aho basubiramo amasomo. Rwomushana ntiyabyihanganiye, yishakiye ubutabera. Arahaguruka yegera abo basore, barafatana, amakofe aca ibintu biradogera.

Ni nako ibitutsi byavuzaga ubuhuha. Muri ako kaduruvayo, abo muwa Gatanu barahiye ko batazatuza, batarivugana Rwomushana, ingingo yatumye acika, agahunga, akamara icyumweru cyose mu bwihisho.

Rwomushana muri politiki

Rwomushana ni umwe mu basesenguzi bakoresha amagambo akakaye ku buryo byinshi avuga abantu basigara bamanjiriwe. Ni umwe mu bazi gukoresha imvugo y’iyozabwonko ku buryo umuntu usanzwe kumwigobotora byamuhenda.

Ku myaka ye mike, yigeze guhuriza hamwe bagenzi be bagera ku 100, ashinga igisa n’igisirikare. Ibi byabereye hafi y’Akarere ka Rukungiri. Ingabo za Tanzania ubwo zageraga muri ako gace zishushubikanyije Amini Dada, zahasanze abasore 100 bari mu matsinda nk’aya gisirikare. Ibi ngo bayabye mbere y’uko Rwomushana atangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Igikorwa cye cya mbere muri politiki ya Uganda ni ukwiyamamariza guhagararira agace ka Rujumbura muri Rukungiri mu matora yo mu 1994. Icyo gihe, yashakaga kuba umudepite. Rwomushana witwaga ”Ka Boy ” icyo gihe, ntibyamuhiriye kuko yatsinzwe na Muhwezi, gusa ngo amatora yabayemo urugomo rukabije.

Mu 2,000 Rwomushana yirukanwe mu ihuriro rya Nelson Ocheger ryitwa Action for Restoration Democracy political pressure bitewe n’ibikorwa bye.

Mu mezi abanziriza Ugushyingo 2001 yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Pader mu majyaruguru ya Uganda umwanya atatinzeho kuko yahise ahabwa akazi muri ISO. Yari ashinzwe kugenzura ibikorwa byatuma habaho guhirika itegeko nshinga no kugenzura sisiteme ziriho za Leta.

Ni mu gihe abo mu ihuriro PAFO, barimo: Eriya Kategaya, Amanya Mushega, Augustine Ruzindana, Mathew Rukikaire na Richard Kaijuka, bari bamaganye manda ya Gatatu ya Museveni washakaga ko itegeko nshinga ryahindurwa.

Yakuwe mu nshingano z’ubutasi muri Nzeri 2008. Bivugwa ko Museveni yamwirukanye, we akavuga ko yeguye ku mpamvu ze.

Yari kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2021

Rwomushana yari mu bantu byari byitezwe ko azahatanira kuyobora Uganda mu 2021. Ni ibyatangajwe n’abanyamategeko be; Mujurizi, Alinaitwe and Byamukama Company Advocates. Nta mpamvu izwi uyu mugabo atari mu bahanganye na Museveni kuwa 14 Mutarama 2021.

Rwomushana kandi azwiho udukoryo nko gusebya abantu mu mvugo. Aherutse kwibasira Andrew Mwenda wari wanenze abanyeshuri ba Makerere, bapfaga na Leta buruse. Ati ” Uravuga iki wowe ntibakwishyuriye?”

Yigeze kumwaza umunyamakuru Ondongtho wa NBS ahishura ko atize amategeko ngo ayasoze. Ati ” Tekereza umuntu nka we!”

Rwomushana kuri ubu ni umusesenguzi ku kibazo bya politiki, umutekano akaba n’umunyepolitiki.

Aya makuru BWIZA iyakesha ibinyamakuru birimo: The Independent, Flashugnews, Chimpreports na The Daily Monitor.

nka.jpg

Rwomushana Charles/ interineti

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Intasi Rwomushana ivuga ko RDF iri kurasana na UPDF muri CAR ni muntu ki?
    None c umutwe w’inkuru nibyo uvuze ko bidahura iyo ugira uti biography ya rwamm….

  2. Intasi Rwomushana ivuga ko RDF iri kurasana na UPDF muri CAR ni muntu ki?
    None c umutwe w’inkuru nibyo uvuze ko bidahura iyo ugira uti biography ya rwamm….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *