Mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, Perezida wa Sena, Makuza Bernard, atangaza ko umuti wa kivura, ari uwo kuva mu biro, ubuyobozi bukegera abaturage.
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15, ku wa 26 Gashyantare 2018, i Gabiro mu karere ka Gatsibo, yabajije abayobozi b’uturere impamvu bamaze imyaka 15 bagaruka ku bibazo bimwe birimo imirire mibi, isuku nke ariko ntacyo babikoraho.
Abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi b’uturere bagiye bafata ijambo bavuga icyakorwa, Hon.Makuza na we avuga ko umuti urambye ari uwo gukorera mu baturage cyane kurusha uko abayobozi bakorera mu biro.
Ati “Ikibazo koko kirahari, mu nteko icyo tugerageza ni uko duhamagara na ba Minisitiri kugirango tubabaze ari nako tujya n’inama y’icyakorwa, ariko nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko mubigarukaho, nko kuri iki kibazo cy’imirire mibi cyangwa se isuku, twanakibonye tugiye mu giturage n’ubushize twakiganiriyeho turi mu mwiherero hano, tubijyaho inama n’abaminisitiri mu buryo butandukanye,…
Arakomeza agira ati “ikindi kandi nyakubwaha Perezida wa Repubulika, hano uko dusasa inzobe, hari ikintu cyo kutavugisha ukuri mu nzego z’ibanze, ibibazo barabibona ariko mu kujya gutanga nka raporo ugasanga mu mibare babeshye”.
Perezida Kagame abajije Hon. Makuza umuti wavugutwa, yasubije agira ati “Intebe yo mu biro twari dukwiye kuyimurira mu baturage mu buryo butandukanye,… ni ikibazo twahagurukiye mu Nteko, ba Minisitiri turimo kubabaza,…”.
Muri raporo iheruka gushyirwa hanze mu 2015, n’ ikigo cy’igihugu cy’ ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko ku rwego rw’igihugu abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi bangana na 38%; aho Intara y’Iburengerazuba yari ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo 41%, Amajyaruguru 39%, Uburasirazuba 39% naho Umujyi wa Kigali 23%.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



