Umutwe w’iterabwoba al-Shabab wavuze ko ari wo uri inyuma y’ibisasu bya bombe byatewe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Mata byakomerekeje byibuze abantu batandatu mu gihe inteko yari iteranye.
Ibisasu byumvikanye bigwa mu nteko ishinga amategeko. Abantu benshi bakomeretse, ariko nta bayobozi batowe bafashwe n’ibisasu birimo ibyaguye ku nyubako y’ikibuga cy’indege kirinzwe cyane cyegereye inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Mogadishu, nk’uko abayobozi n’ababibonye babitangaje.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ati: “Kugeza ubu nta makuru arambuye dufite ariko uko guturika kwatewe n’irasa rya mortier, abadepite bari imbere mu nyubako igihe ibyo byabaga, bafite umutekano”.
Umutangabuhamya witwa Abdukadir Ali yagize ati: “Nari muri ako gace igihe ibisasu bya mortier byageraga hanze y’inyubako abadepite bari bateraniyemo, abantu benshi bakomeretse byoroheje mu guturika kumwe.”
Iyi nkuru ivuga ko Abadepite bagombaga kugena itariki y’amatora yo gushyiraho abaperezida b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, intambwe ikurikira mu nzira yatinze yo gutora perezida mushya uzayobora igihugu.
Abayobozi bavuga ko Sena izatora ku ya 26 Mata, naho Abadepite bakazatora ku munsi ukurikira kugira ngo bashyireho abayobozi babo.
Ku wa Kane ushize, nibwo abasenateri n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko barahiye nyuma yo gusubikwa umwaka urenga.


