Umuryango wa Polisi mpuzamahanga uzwi nka Interpol washyizeho impapuro zo guta muri yombi umuherwe ukomoka muri Angola, Isabel dos Santos.
Ibiro ntaramakuru Lusa byo muri Portugal bisobanura ko Interpol yashyiriyeho Isabel, umukobwa wa Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola, impapuro zimuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’iki gihugu akomokamo.
Ubusabe bwo kumufata ngo bushingiye ku iperereza ryakozwe ku miyoboro yashyizeho hagati y’umwaka w’2015 n’uw’2017 yaba yaramufashaga kwinjiza amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.
Amaze kumenya iby’izi mpapuro, Isabel yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko nta bwoba afite, kandi ko umunyakuri azagaragara. Ati: “Nabonye abantu bishimira iri tangazo ariko ntabwo mfite ubwoba. Tuzareba uri mu kuri.”
Ubu butumwa yabugeretse ku ifoto (screenshot) y’inkuru yemeza ko Interpol yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Bivugwa ko Isabel aba i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba ahakorera ibikorwa by’ishoramari. Ni mu gihe imitungo yari afite muri Portugal yafatiriwe mu gihe yakorwagaho iperereza.


