Intore Bamporiki yarahije abahatanira Miss 2019, bamwe bambikwa amakamba

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss 2019 barahiriye imbere y’Intore Bamporiki uyobora itorero ry’u Rwanda, ko batazatatira igihango cy’igihugu.

Ni nyuma yo kunywesha ku ntangoy’indahiro,  abakobwa 15 basigaye mu Nkambi itegurirwamo uzaba Miss nabo bakaba bahigiye imbere ye ko batazatatira u Rwanda.

Ibi byabereye mu gitaramo Mvarugamba na Njyarugamba cyabereye i Nyamata muri Hotel Golden Tulip. Abakobwa batowe nka Miss umwaka ushize wa 2018 babanje kumurika ibyo bagezeho, mu mihigo mvarugamba.

Bakurikiwe n’abazavamo abazabasimbura, nabo barahirira imihigo Njyarugamba.

Abatowe Umwaka Ushize
Abakobwa bambitswe amakamba umwaka ushize wa 2018
Fin
Abakobwa barahiriye kutazatatira igihango cy’igihugu
mwww
Basangiye ku ntango

 

ABAKOBWA BATATU BAMBITSWE AMAKAMBA YO GUHIGA ABANDI

Nyuma y’uyu muhango, hakurikiyeho ikindi gitaramo cyo gutanga amakamba atatu, abanziriza andi azatangwa ku munsi usoza iri rushwanwa rya Miss.

Uwahawe ikamba rya Mbare ni uwatowe nk’umukobwa uzi kubana kurusha abandi, ryahawe Vanessa Cyiza Tuyishime, usanzwe yambara Nimero 06.

Uwabanye neza

Ikamba rya kabiri ryahawe umukobwa uzi kwifotoza kurusha abandi (Miss Photogénique), rihaba Uwase Muyango Claudine, usanzwe yambara nimero 01.

kwifotoza

Naho ikamba rya Gatatu ryatanzwe ni iry’umukobwa w’umuco (Miss Heritage) ryahawe Kabahenda Ricca Michaella, wambaraga Nimero 09

heri

Kuwa 26/01/2019 ubwo hazaba hasozwa iyi gahunda, hazatangwa ikamba ry’ukunzwe kurusha abandi bose, amakamba y’ibisonga bibiri, n’ikamba rya Miss mukuru.

Nta muntu n’umwe wari uhagarariye Minisiteri ifite umuco mu nshjingao zayo wari uhari, nta n’uhagarariye Minisiteri ifite iterambere ry’umugore mu nshingano wari witabiriye iki gikorwa.

WILLIAMS

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *