img-20231209-wa0013

Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi

Sangiza iyi nkuru

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Umurage ndangamuco w’Isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by’Isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.

Intore ni cyo gikorwa cya mbere cy’imyidagaduro mu Rwanda gishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi uriho ibindi bintu ndangamico bidafatika birenga 600 byo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *