Itsinda ry’abasirikare bakuru, barimo abanyeshuri 18 n’abarimu bo mu ishuri rya gisirikare rya Sri Lanka Command and Staff College (DSCSC), riyobowe na Commodore (Brig Gen) Narinda Dissanayeke, kuri uyu wa Kane, itariki 31 Nyakanga, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.
Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku itariki ya 08 Kanama 2025.
Izi ntumwa zakiriwe mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo ndetse n’Ushinzwe Ibikoresho (J4) muri RDF, Col Silver Munyaneza.

Mu kiganiro yatanze, Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragaje impinduka zidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda kuva nyuma y’intambara kugeza kibaye igisirikare kigezweho kandi gikora kinyamwuga. Yashimangiye uruhare rukomeye rwa RDF mu kurengera ubusugire bw’igihugu, gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu, ndetse no kugira uruhare runini mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro n’umutekano no mu bufatanye mu bya gisirikare.
Brig. Gen. Narinda Dissanayake, umuyobozi w’intumwa, yavuze ko intego y’uruzinduko rwabo ari ukugira ngo bagire ubumenyi ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’u Rwanda ndetse n’imiterere n’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Ati: “Twishimiye kandi kugira amahirwe yo kumenya amateka y’u Rwanda, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kumva uburyo igihugu cyakize bidasanzwe kiriya gihe kibabaje.”

Izi ntumwa kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma bazengurutse Ingoro ndangamurage ya Jenoside, aho basobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ruzinduko rwa bo kandi hazaba harimo no gusura inzego za Leta z’u Rwanda ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.


