Intwaro zirimo n’imihoro abapolisi b’i Burundi bacungisha umuteka zibazwaho na benshi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize umwaka urenga abaturage bicwa mu buryo butazwi mu gihugu cy’u Burundi, abandi bagahunga ku bw’impamvu z’umutekano wabo, kuri ubu bamwe bakomeje kwibaza ku ntwaro abitwa abapolisi ba Leta baba bafite bacunga umutekano w’abaturage.

bujumbura
Aha ni mu gace ka Jabe muri Bujumbura, aho bari bazinze umutekano

Amafoto y’abapolisi yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, bagaragara bafite imbunda ziriho magazini zirenze imwe by’umwihariko bafite n’imihoro mu ntoki, abaturage bakaba bibaza icyo iyo mihoro igendereye.
Ibi bigaragaye mu gihe igipolisi n’izindi nzego za Leta zishyirwa mu majwi ko zihohotera abaturage, ko zita muri yombi abaturage bakaburirwa irengero rimwe na rimwe bakazabonwa mu migezi cyangwa ku gasozi barishwe urubozo, hari nabo baburira irengero bigafatwa nkaho bishwe.
Leta y’u Burundi yashyizwe mu majwi kenshi ko yahaye imbunda Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, ko aribo birirwa bica abaturage batavuga rumwe na Leta by’umwihariko ko ibikorwa bakora bihabanye cyane n’umwuga wa polisi y’igihugu.
Izi Mbonerakure ngo zikaba zarahawe imyambaro y’igipolisi n’igisirikare hamwe n’imbunda, ibikorwa zikora bikaba ari ibya kinyeshyamba.
Mu gihe Leta y’u Burundi ihakana aya makuru, abahagarariye za sosiyeti sivile bakomeza kuyishinja dore ko n’aya mafoto aba ari nabo bayashyira hanze bashaka kugaragaza ukuri kw’ibikorwa mu gihugu.
bur
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *