Inyoni yo mu bwoko bw’inuma yafatiwe mu gihugu cya Kuwait, giherereye mu birwa bya Perse, iyi numa ikaba yari itwaye ibiyobyabwenge bikoze mu binini bigera kuri 200.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily maily dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi numa yari itwaye ibi binini byo mu bwoko bwa ecstasy pill mu gafuka gato ko mu mugongo bayikoreye ikaba yari ibivanye mu gihugu cya Iraq ibizanye muri kiriya gihugu.
Igipolisi cyo muri iki gihugu cyatangaje ko iyi nyoni nyuma yo gufata iyi nyoni yari ihetse agafuka gato ko mu mugongo bayikoreye bahise bayifungiranira ahantu mu gihe ibyo binini yari ihetsemo byagiye gukorerwa isuzuma bagasanga ari ibiyobyabwenge hanyuma bakaba bari no mu iperereza ry’aho yari ibijyanye.
Gusa inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko ibi binini byaba byoherejw n’abacuruza ibiyobyabwenge bityo bukaba ari bumwe mu buryo bari bakoresheje ngo bigere aho bigomba kugera hifashishijwe iyi nyoni kuko ubusanzwe bitemewe ndetse n’ingamba zo kubirwanya muri kiriya gihugu zikaba zarakajijwe.

Banatangajwe n’ukuntu inyoni ibasha kuva mu gihugu kimwe ikajya mu kindi ijyanye ubutumwa kandi ikabushyikiriza abo bwagenewe nta mpungenge yarangiza igataha aho yaturutse.
Gusa na none, muri kiriya gihugu, ngo ikoranabuhanga ryo gukoresha utunyoni n’utundi dukoko duto rimaze gufata indi ntera mu gihe bashaka ko ubutumwa bugera ahantu vuba kandi neza, gusa ubu buryo bwo gutwara ibiyobyabwenge bwo bukaba ari bushya muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nyoni rero ngo yaje gutahurwa n’inzego zishinzwe iperereza muri kiriya gihugu ubwo zanahitaga ziyifata irimo kuruhuka ku muhanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


