Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019, abarwanyi 600 bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Kamuina Nsapu bashyize intwaro hasi nyuma y’aho Félix Tshisekedi atsindiye amatora akanarahirira kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu nibwo izi nyeshyamba zafashe inzira yerekeza i Kananga (Kasa௠Central) gushyira hasi intwaro bari bafite, zambaye ibitambaro by’umutuku mu mutwe, mu ntoki zifite intwaro za gakondo zirimo imihoro, imyambi, amacumu, imiheto, impiri n’ibindi birimo imbunda cyane cyane izo mu bwoko bwa AK47.
“Umuturage afashe ubutegetsi, umuturage afashe ubutegetsu” niyo ndirimbo izi nyeshyamba zaririmbaga, abaturage n’ abamotari bazijya inyuma, baririmba iyi ndirimbo bishimira Perezida wabo.
Bamwe muri izi nyeshyamba berekeje ku kicaro cy’ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social) rya Félix Tshisekedi abandi berekeza ku biro by’intara.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Congo, Actualitecd kibitangaza, ngo izi nyeshyamba zagiraga ziti “Tuje hano gushyira hasi intwaro kuko ku bwacu intambara irarangiye”.
Ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, nibwo Perezida mushyaka w’iki gihugu Félix Tshisekedi yarahiriye imbere y’imbaga y’abakongomani kuba perezida w’iki gihugu kinini ku mugabane wa Afurika kinakungahaye ku mabuye y’agaciro, ndetse anahererekanya ububasha na Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 akiyobora.


