Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyishe abarwanyi 7 b’inyeshyamba za Maà¯-Ma௠Simba, ubwo bakozanyagaho mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2017.
Iyo mirwano yabereye mu gace kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Muchacha muri teritwari ya Mambasa muri Ituri.
Nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Ituri, yabitangarijwe radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, izi nyeshyamba zari zinjiye muri ako gace zazengereje abacuruzi zisahura utwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nyeshyamba kandi ngo zari zibye na mudasobwa 2 za komisiyo ishinzwe amatora(CENI) muri ako gace.
Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bamwe mu baturage bakaba bari batangiye kuva mu byabo ndetse izi nyeshyamba zimara iminsi 2 ziri muri ako gace zisahura zinazambya umutekano.
Sosiyeti sivike muri Bandegaido, yatangaje ko hari umugore umwe zishe zinahohotera abandi baturage mu gihe nazo hishwemo 7.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


