Inyungu fatizo ku bigo by’imari yagabanyijweho 0,5%-BNR

Sangiza iyi nkuru

Bijyanye n’ibiciro bimeze neza ku isoko ry’u Rwanda kugeza ubu, byatumye Banki Nkuru y’Igihugu BNR igabanya Inyungu Fatizo ku bigo by’imari, rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza, kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%. Yabivugiye mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Kanama 2024.

BNR igaragaza ko urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza, haba ku mari shingiro ibigo by’imari bifite, uburyo bibonamo inyungu ndetse ubwiza bw’inguzanyo ibigo by’imari bitanga.Ni nyuma y’uko umuvuduko w’ibiciro ku isoko wasubiye hasi, aho wavuye kuri 4.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, ukaba ugeze kuri 5.1%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko hari icyizere ko uyu muvuduko utazarenga 5% muri uyu mwaka wose ndetse n’utaha wa 2025. Ibi rero ngo bitanga ubushobozi bwo kuba imwe mu mpamvu zituma Ibigo by’imari bigabanyirizwa inyungu.

Ati:“Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.

Mu mwaka wa 2022, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wari warenze igipimo cya 8%, ariko mu mwaka ushize wa 2023 uragabanuka ugera kuri 6.7%. Ni mu gihe muri uyu mwaka byitezweho kugabanuka bikagera kuri 5.9%, naho mu mwaka utaha byitezwe ko bizagera kuri 4.4%.

Kugeza ubu ibyatumizwaga mu mahanga byagiye bigabanuka ibyoherezwayo bigenda byiyongera ari nayo mpamvu yiri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro nk’uko BNR yabigarutseho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *