Ku Cyumweru, itariki 17 Gicurasi 2026, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije na Polisi ya Mozambique n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu turere twa Macomia, Palma, na Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 ya Polisi y’Igihugu ya Mozambique.

Abayobozi b’uturere bashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuza kwifatanya nabo mu birori.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Mozambique kandi bwongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye n’Inzego z’Umutekano z’ u Rwanda mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro, umutekano, n’ituze mu Ntara yose ya Cabo Delgado.



