Inzira z’umusaraba 7 Gen. Kayumba yaciyemo nyuma yo gushwana na Leta y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kayumba Nyamwasa wabaye umusirikare w’u Rwanda igihe kirekire mu rugamba rwo kwibohora na nyuma yarwo, aho yitandukanyirije na Leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo yagiye ahura n’ibizazane bitandukanye ndetse umuntu yakwita ko ari inzira z’umusaraba.
Muri Gashyantare 2010, nibwo Gen Kayumba Nyamwasa yahunze ajya muri Afurika y’Epfo, bidaciye kabiri uyu mugabo yahise araswa mu nda, aba aciye mu nzira ya mbere y’umusaraba gusa Imana imuba hafi ararusimbuka.
download
Tariki ya 4 Gicurasi 2014, nabwo urugo rwa Gen Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo rwatewe n’abantu bari bitwaje intwaro nabwo ararusimbuka dore ko nta muntu basanze muri urwo rugo, nk’uko igipolisi gushinzwe iperereza cyabitangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare rw’i Kigali, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare, ibi nabyo ni indi nzira 2 y’inzitane kuri Kayumba kuko n’ubwo yagaruka mu Rwanda yabanza gucishwa mu gihome.
Kwicwa kwa Col Patrick Karegeya, ni ibyago byari bigikurikira Kayumba
Ku wa 31 Ukuboza 2013, muri iryo joro rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, nibwo Col Patrick Karegeya yanigiwe muri Hotel yo muri Afurika y’EPfo, mu ijambo Kayumba yavuze yatangaje ko babuze umuntu bashyikiranaga nawe cyane by’umwihariko ngo bari bafatanyije urugamba, aho yagize ati: “si bwo bwa mbere ibikorwa nk’ibi byo gutakaza abantu b’imena bibaye, hano muri South Africa abantu benshi barapfuye ubwo nawe agiye muri izo ntwari”.
Kayumba yahunze agenda asanga Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo, ndetse banashinga ishyaka rya Politiki ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bahoze bakorera, nyuma yo kwicwa kwa mugenzi wabo, byagiye bitangazwa ko iri shyaka aribwo ryatangiye kugenda biguruntege no gucikamo ibice.
Uru rupfu rwa Karegeya rusa nk’urwashegeshe Kayumba ndetse ku buryo ari indi nzira y’inzitane ku buzima bwa Kayumba wari ubuze umujyanama n’inshuti ye bari bafitanye amabanga menshi.
Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Nyuma yaho bitangarijwe ko Gen Kayumba Nyamwasa ari umutangabuhamya mu iperereza rikorwa n’Abafaransa ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasesenguzi mu bya politiki bafata ibyo Kayumba arimo nk’ibidafututse.
Kuba Kayumba ari umutangabuhamya ndetse anatunga agatoki abasirikare bari aba RPF-Inkotanyi , ko aribo bahanuye indege ya Habyarimana, igisirikare nawe yari arimo ndetse ari n’umuyobozi, kuva mu 1994 kugera 2010 yahungiye, ni imyaka 14 yari ishize, kuba ntacyo yavuze muri icyo gihe akikirimo akaba abivuga ubu nyuma y’imyaka 22 ndetse anafatwa nk’umwe urwanya Leta yahozemo ko ntacyo bishobora kuzatanga.
Ibi nabyo ugasanga n’indi nzira y’urugamba uyu mugabo yishoyemo arimo kurwana ashakishiriza imbaraga mu bihugu azi ko bidafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, Ubufaransa bushinjwa kugira uruhare runini mu iyicwa ry’imbaga y’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Mata uyu mwaka, nibwo byatangajwe ko hari mitungo igizwe n’inzu ndende yo guturwamo n’abantu benshi bikekwa ko ari iya Kayumba Nyamwasa yaguze mu 2002 ubwo yari umu jenerali uri mu kazi akaba n’umunyeshuri mu Bwongereza, iyo nzu ngo akaba yari yarayiguze ikandikwa k’uwitwa Edward Mugisha uzwi mu gucunga imitungo y’abantu bahunze, hagamijwe guhisha nyirayo banga ko yatezwa cyamunara bitewe n’ibyo baba bashinjwa.
Iyo mitungo y’igiciro mu mujyi wa London mu Bwongereza yashyizwe ku isoko, uyu Edward Mugisha yanditseho ngo igihe yaguzwe nta bushobozi cyangwa isoko y’amafaranga igaragara yari kuyigura bikaba bikekwa ko ari iya Kayumba, uru narwo ni urugamba rumuri ku mutwe muri iki gihe, mu gihe inzu ye yaba igurishijwe akagwa muri icyo gihombo cyose.
Mu mpera z’ukwa Gatandatu uyu mwaka nabwo byatangajwe ko ishyaka RNC, rikorera muri Afurika y’Epfo, Amerika n’u Burayi, ryacitsemo ibice, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.
kayumba2
Aya makimbirane yatangiye kuvugwa nyuma y’urupfu rwa karegeya nk’uko byatangajwe haruguru, raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo”.
Ibi nabyo bikaba byaragaragaje ko Kayumba Nyamwasa afite byinshi bikimwiruka inyuma, aho abogamiye niko ibibazo birushaho kumukurikirana, ku buryo benshi usanga bibaza niba iyi politiki akina hari aho izamugeza mu gihe ivanze n’urwunge rw’ibibazo, havaho kimwe hajyaho ikindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *