Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo, Abanyarwanda n’Abakongomani batangiye kwambuka imipaka ihuza ibihugu byombi ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije kuyifungura.
Icyemezo cyo gufungura imipaka ihuza Goma na Rubavu ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo mu nama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama yayobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita na mugenzi we w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Munyentwari Alphonse.
Guverineri Munyentwari yabwiye itangazamakuru ko hafashwe icyemezo cyo gufungura imipaka, gusa ikaba idafunguye ku bantu bose.
Ati: “Ntabwo abantu bose bemerewe kwambuka umupaka ngo bajye muri Repubulika Iaharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyorezo cya Koronavirusi; ahubwo abemerewe ni abafite impamvu zizwi nk’abanyeshuri, abaganga, abacuruzi nabo bibumbiye mu makoperative; abarwayi n’abandi bafite impamvu zigaragara kandi zizwi n’ubuyobozi.”
Uyu muyobozi yavuze ko abo nabo bemerewe kwambuka umupaka batazajya babikora buri munsi ahubwo bagomba gutura muri kimwe mu gihugu bafitemo inyungu.
Ati: “Urugero niba ari umuganga ukorera mu Rwanda avuye mu Kongo, agomba gutura mu Rwanda kuko atazajya yemererwa kwambuka uko yishakiye nkuko yajyaga abikora mbere y’icyi cyorezo.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ku mupaka muto uzwi nka ”Petite bariyeri” n’umupaka munini uzwi nka ”La corniche” ihuza u Rwanda na Congo Kinshasa abakora ubucuruzi buciritse, abambutsa ibicuruzwa mu modoka n’abakora akazi i Goma n’umujyi wa Gisenyi barimo abaganga n’abarimu batangiye kwambuka.
RBA yavuze ko Abanyarwanda n’abanyekongo bari kwambuka bari kubanza gupimwa Covid-19 bakabona igisubizo mu minona mirongo itatu.


