Muri Afurika y’Epfo, hagaragaye inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire imira ingeragere yoseyose ariko nyuma inanirwa kuva aho iri abantu bahita bayica.

Jaco Kotze, umworozi wo mu gace ka Grobersdal, avuga ko yasanze iyi nzoka mu rwuri rwe aho aragira amatungo yananiwe kuva aho iri agahamagara abandi bantu bakamufasha kuyihakura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nzoka ifite uburebure bwa metero zisaga 4, ngo yabanje kurwana intambara itoroshye n’iyi hene y’ishyamba ariko biza kurangira iyishe ndetse iyimira bunguri.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


