Inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire yabaye ifunguro ry’abaturage batari bacye bo mu gace ka Batang Gansal muri Indoneziya nyuma yo gushaka kwivugana umuntu ikamuhusha ikamuca akaboko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uwitwa Robert Nababan yahuye n’iyo nzoka mu ishyamba ry’ibiti by’imingazi riri hafi y’umuhanda ubwo yageragezaga kurwana na yo ariko bikarangira abaturage bamutabaye bagafatanya kuyica.

Amakuru bwiza.com ikesha ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko ari inzoka ifite metero 7.8 z’uburebure n’umubyimba munini ku buryo yari no guhita imumira bunguri akaburirwa irengero ahubwo Imana ikaba yakinze akaboko.
Uyu mugabo usanzwe akora mu kigo gishinzwe gucunga umutekano avuga ko yarwanye nay o umwanya munini agatabarwa n’abaturage ubwo yari yamufashe akaboko ariko yabuze uko yamuzingazinga ngo imumire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaturage bo muri aka gace ntibazuyaje inzoka bahita bayijyana mu gace batuyemo ubundi barayikaranga buri wese araryoherwa guhera ku bana nab a nyina ndetse n’abagabo buri wese muri ako gace yabonyeho agatanyu ko kuri iyo mbonekarimwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


