mu_bihembo_bya_igitego_lotto_byongewemo_moto-6088a

Inzozi Lotto nticyemerewe gukoresha Tombola y’Igihugu

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo Ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwahagaritse uruhushya rwari rwarahaye Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.

RDB mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira, yavuze ko “guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’Igihugu mu Rwanda”.

Uru rwego icyakora rwamenyesheje ko abatsinze bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa Inzozi Lotto igifite inshingano zo kubishyura, runizeza ko rufatanyije na NLGC bazakurikiranira hafi kugira ngo bamenye ko bariya bantu bishyuwe.

Kuri ubu nyuma yo guhagarika Inzozi Lotto, RDB yatangaje ko irimo gushaka biciye mu piganwa abandi bafatanyabikorwa bashya bazajya bakoresha Tombola y’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *