Diamond Platnumz ni umuhanzi ukomoka muri Tanzania, uyu muhanzi mu gihe akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu karere igihugu cye giherereyemo ni nako akomeje kwagukwa mu muryango, aribyo inzozi ze zikaba ari iz’uko umwana we w’imfura yaba nyampinga w’Isi.

Abicishije ku rukuta rwe twa Twitter, Diamond yafashe ifoto y’umukobwa we w’imfura, Princess Tiffah Dangote arangije agaragaza inzozi ze kuri uyu mwana e, aho yagize ati: “Nyampinga wanjye w’isi Tiffah”.

Uyu mwana utari wanuzuza imyaka ibiri y’amavuko, ubwo yari amaze iminsi ibiri gusa abonye izuba yaciye agahigo mu mateka y’Afurika aho yahise agirana amasezerano na zimwe muri company zikomeye muri Tanzania (Msasani City Mall & Pugu Mal) ko agiye kuzibera ambasaderi mu gihe cy’umwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Byatangajwe ko ababyeyi be bahawe miliyoni 50 z’amashilingi ya Tanzania, si ukuba ambasaderi gusa akaba yaranemerewe no kuzajya ahahirwa mu maduka atandukanye ibintu bihagaze miliyoni 1 n’ibihumbi 300 buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Umuherwe Zari wabyariye uyu mugabo Diamond, yahise yemeza aya makuru abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse anashimira Imana ku bw’ibitangaza ikoze.

Tiffah Dangote yavutse muri Kanama 2015, avuka ari umwana w’imfura ya Daimond washinjwaga kutabyara, urubwa arwambikwa na Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu bakundanye imyaka myinshi banaryamana, gusa akaba ari uwa kane wa Zari nyuma y’abandi 3 yabyaranye n’umugabo we mukuru.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


