Inzozi za Eden Hazard ni ukuza mu bakinnyi 5 ba mbere beza (Top 5)

Sangiza iyi nkuru

Nubwo bwose avuga ko atigeze agira amahirwe yo kuza ku rutonde rw’abazahatanira ballon d’or 2016, Eden Hazard umusore ukinira Chelsea avuga ko afite intego yo kuza mu bakinnyi 5 beza.
[ad id=”44145″]
Yagize ati: “Umwaka ushize w’imikino ntabwo nari meza neza, kuba ntarashyizwe ku rutonde ku bwanjye ntacyo bimbwiye ni ibisanzwe, ku bwanjye ntabwo nshishikajwe no kuza mu bakinnyi 23 beza ahubwo muri 5 ( top 5 ).
Ikinyamakuru Goal gikomeza gitangaza ko Eden Hazard amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 11 amaze gukina muri sezo, gusa nawe ubwe ngo akumva ko byamubera byiza yongeye kugera ku rwego yari ariho mu myaka 2 ishize.
[ad id=”44145″]
Mu mwaka ushize ubwo Jose Mourinho yari akomeje kugaragaza ko gutoza ikipe ya Chelsea byamunaniye, ni nabwo uyu musore Eden atagaragazaga umusaruro nk’uko byari bisanzwe nyuma yaho agendeye agasimburwa na Antonio Conte uyu musore yongere gutanga umusaruro.
Eden Hazard ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cy’Ububiligi, yinjiye mu ikipe ya Chelsea muri Kamena 2012 ndetse anayigiriramo ibihe byiza ubwo yari avuye muri Lille.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *