Icyamamare mu muziki ukunzwe haba ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Amerika, agiye gukabya inzozi ze zo kuza muri Afrika by’umwihariko muri Kenya nyuma y’igihe kinini atekereza kuhaza ariko ntibimuhire.

Uyu muhanzi biteganyijwe ko azagera muri iki gihugu muri uku kwezi, nyuma yo gutumirwa na sosiyete y’ikinyobwa cya Coka Cola gusa igikorwa nyirizina kikazaba mu Kwakira.
Trey Songz yemeje aya makuru ko bitewe n’inyota afitiye Afrika ngo yiteguye kuza mbere y’igitaramo nyirizina mu rwego rwo gushaka kugirira ibihe byiza muri Afurika.
Yagize ati”Najyaga ntekereza kuza kumara igihe muri Afurika ariko ntibinkundire,gusa kuri ubu ndahabaye icyo abafana basabwa ni ukunyereka urukundo.”
Ghafla ivuga ko biteganyijwe ko Trey azakorana indirimbo n’abahanzi b’Abanyafurika batoranyijwe,ibintu byitezweho kubafasha kwagura imbago z’umuziki wabo.
Coke Studio Afrika isanzwe itegura iki gikorwa, yatumiye uyu muhanzi ku nshuro ya IV yacyo nyuma y’icyakibanjirije cyanatumiwemo umuhanzi Ne-yo ari kumwe n’abamwe mu bahanzi bo muri Afurika barimo Alikiba, Ice Prince…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


