Irak: Havumbuwe icyobo rusange Islamic State yashyinguyemo abantu 4,000

Sangiza iyi nkuru

Mu butayu bwa Khasfa Sinkhole bwo muri Irak havumbuwe icyobo rusange cyarunzwemo imirambo igera ku 4,000 y’abantu bishwe n’umutwe wa Islamic state bikaba byagize aha hantu aha mbere hashyinguwe abantu benshi icyarimwe muri iki gihugu nk’uko byatangajwe na The Telegraph.

Aha hantu haherereye hafi y’umuhanda munini ugana mu mujyi wa Mosul mu birometero nk’umunani uvuye Mosul. Ababibonye na polisi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakaba bavuga ko umutwe wa Islamic State ari wo washyinguye ibihumbi by’ingabo za Irak muri icyo cyobo nyuma yo kubafatira ku rugamba mu myaka 3 ishize.

Umuturage wo hafi aho witwa Mahmoud yabwiye The Daily Telegraph ko Islamic state yazanaga aha hantu abishwe muri za bus, mu makamyo na za pick-ups, baziritse kandi bapfutswe mu maso bakajyanwa aho bicirwaga bakaraswa mu mutwe.

Muri iki cyumweru nibwo Khasfa Sinkhole yigaruriwe n’ingabo za Irak ubwo zabohozaga igice cy’uburengerazuba bwa Mosul cyari kikiri mu maboko y’abarwanyi ba Islamic state kuva mu 2014.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iki gihe yamaze igenzura iki gice, bivugwa ko Islamic state yakoze ibikorwa byo guhiga bukware abasirikare n’abapolisi ikabica ikabajugunya mu cyobo rusange kiri mu butayu.

Human Right Watch mu kwezi kw’Ugushyingo mu mwaka ushize yari yatangaje ko Islamic State yishe byibuze abapolisi 300 ikabashyingura mu cyobo rusange kiri mu birometero 30 uvuye Mosul.

Ikindi cyobo rusange kirimo imirambo igera ku 100 yose yaciwe imitwe na none giherutse kuvumburwa mu kwezi gushize mu ishuri riri hanze gato y’umujyi wa Mosul nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *