f2c6b67053707d32f54fe1c93a6707d80760ae1b-1672x941

Iran: Hagiye gutangira imihango yo gusezera no gushyingura Ayattolah Khamenei

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran akaba n’umuyobozi mukuru w’ibiganiro by’ubwiyunge muri icyo gihugu, Mohammad Baqer Qalibaf, yasabye Abanya-Irani kwitabira ari benshi umuhango wo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, avuga ko kwitabira bizaba ari kimwe mu bikorwa byo kwihorera ku rupfu rwe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Kane, Qalibaf yagize ati: “Ndasaba abaturage bose ba Iran kwandika amateka kuri Rebubulika ya Ki-islam ya Irani bitabira umuhango wo gushyingura Khamenei.”

Yongeyeho ati: “Ubusabe bw’igihugu bwo kwihorera bugomba kumvikana hirya no hino ku isi.”

Inama Nkuru y’umutekano w’Igihugu muri Iran yavuze ko izihorera ku rupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama, Mohammad Baqer Zolqadr, Irani yavuze ko “kwihorera amaraso ya Ayatollah Ali Khamenei bizakorerwa abamwishe.”

Khamenei yishwe ku ya 28 Gashyantare (2) ku munsi wa mbere w’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran.

Hagati aho, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, azitabira umuhango wo gushyingura Khamenei, uzatangira ku wa Gatandatu i Tehran.

Nk’uko BBC Persian ibitangaza, umuhango wo gushyingura Khamenei uzaba hagati ya tariki ya 4 na 9 Nyakanga mu mijyi ya Tehran, Qom na Mashhad, ndetse hateganijwe n’imihango y’icyunamo mu mijyi ya Bagdad, Kazmin, Karbala na Najaf muri Iraq.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply