Intambara imaze amezi hagati ya Iran na Amerika ikomeje gufata indi ntera, aho amakuru mashya yagaragaje ko Iran yangije nibura ibigo bya gisirikare bya Amerika birenga 20 biri mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amashusho yafashwe n’icyogajuru ndetse n’isesengura ryakozwe n’abanyamakuru ba BBC Verify byerekana ko ibyo bitero byateje iyangirika rikomeye ku bikoresho bya gisirikare bya Amerika bifite agaciro ka miliyari z’amadolari.
Mu bihugu byibasiwe harimo Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Kuwait, Iraq, Jordan, Bahrain na Oman. Mu byangiritse harimo indege z’ubutasi, ibikoresho byo kurinda ibisasu bya misile ndetse n’ibigo by’itumanaho bya gisirikare.
Abasesenguzi bavuga ko Iran yahinduye uburyo bw’imirwano. Mu ntangiriro yakoreshaga ibitero byinshi bigamije kurenza ubushobozi bwo kwirinda bw’abanzi, ariko nyuma itangira gukoresha ibitero bike ariko byibasiye ahantu h’ingenzi cyane.
Ni mu gihe Amerika ikomeje kuvuga ko yacogoje cyane ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran, nyamara ibimenyetso bishya byerekana ko Tehran igifite ubushobozi bwo kugaba ibitero bifatika ku nyungu za Amerika muri aka karere.
Hagati aho, amakimbirane yongeye gukara nyuma y’uko Amerika itangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya radar n’indege zitagira abapilote bya Iran mu gace ka Strait of Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Iran na yo yahise ivuga ko yihoreye yibasira ikigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri aka karere, mu gihe Kuwait yatangaje ko ingabo zayo ziri guhangana n’ibitero bya misile na drones byaturutse hanze y’igihugu.
Nubwo impande zombi zikomeje ibiganiro byo gushaka amasezerano yo guhagarika intambara burundu, ibikorwa bya gisirikare bikomeje gutera impungenge ko amahoro ashobora kongera gusubira inyuma.
Abasesenguzi bavuga ko niba imirwano yongeye kubura, ibigo bya gisirikare bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora kongera kwibasirwa cyane kurushaho, cyane cyane ko ububiko bw’intwaro zo kwirinda ibitero bumaze kugabanuka kubera iyi ntambara imaze amezi.


