Iraswa ry’umusore w’i Rubavu, ifungwa rya Irangabiye wabaga mu Rwanda n’itanga rya Elizabeth II: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zibanda kuri politiki, ubutabera n’umutekano.

Harimo ko:

Urukiko rwashimangiye intsinzi ya William Ruto

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Kenya tariki ya 5 Nzeri rwashimangiye icyemezo cya komisiyo ishinzwe amatora cy’uko William Ruto ari we wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama.

Ni nyuma y’ikirego cyari cyatanzwe na Raila Odinga na bagenzi bavugaga ko ibyavuye amatora atari ukuri, basaba ko yasubirwamo. Rwatesheje agaciro ingingo zari zigize ikirego zose.

Irahira rya Ruto nka Perezida wa Kenya riteganyijwe kuri uyu wa 13 Nzeri ndetse abahagarariye ibihugu bigera kuri 40 byitezwe ko bazaryitabira. Nta gihindutse, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azaba ahari.

Perezida Ndayishimiye yasimbuje Bunyoni

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, tariki ya 7 yirukanye ku mirimo Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, amusimbuza Gervais Ndirakobuca wahoze ari Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere.

Iyi mpinduka yabayeho nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye ahishuye ko hari abafite umugambi wo kumukura ku butegetsi, bitwa ibihangange mu gihugu.

Iyi mpinduka yajyanye no kuvugurura guverinoma, aho Perezida Ndayishimiye yashyizemo ba Minisitiri bashya 5. Yanahinduye kandi umuyobozi w’ibiro bye ku rwego rwa gisivili n’igisirikare.

Umurundikazi wabaga mu Rwanda arafunzwe

Byamenyekanye ko Umurindikazi Floriane Irangabiye wabaga mu Rwanda nk’impunzi afungiwe muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza rw’u Burundi kuva tariki ya 28 Kanama 2022 ubwo yasubiraga muri iki gihugu.

Irangabiye wagaragaraga mu binyamakuru by’Abarundi akora ubusesenguzi ku ngingo zirimo by’umwihariko izirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akurikiranweho ibyaba birimo kugambanira igihugu.

Ibyaha akurikiranweho bifitanye isano n’ikirego ashinjwa cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Rubavu: Polisi yarashe umusore imushinja ubujura

Polisi ikorera mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu tariki ya 7 yishe irashe umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Ishimwe Prince, imwita umujura.

Aya makuru yatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba yatewe utwatsi n’umuryango w’uyu musore, usobanura ko Ishimwe atari umujura, ko ahubwo yarashwe mu ijoro yari avuye kureba umupira hamwe na bagenzi be.

Se w’uyu musore witwa Ngarambe, yasabye inzego z’ubutabera ko zakora iperereza ku rupfu rw’umwana we, zigakurikirana umupolisi wamurashe kuko ngo bashobora kuba bari bafitanye ikibazo.

Itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II

Umuryango w’ibwami mu Bwongereza tariki ya 8 watangaje ko umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 yimye ingoma yatanze afite imyaka 96 y’amavuko.

Ni inkuru yasize ubu bwami bubonye umwami mushya, ari we Charles III ubusanzwe wari umuragwa wa mbere w’ingoma, warahiriye iyi nshingano nyuma y’iminsi ibiri umubyeyi we atanze.

Itanga rya Elizabeth II ryababaje abantu benshi biganjemo abakomeye, barimo Perezida Paul Kagame wategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mo hagati kugeza igihe azatabarizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *