Umupasiteri uzwi cyane mu gihugu cya Ghana, Osofo Appiah uzwi ku izina rya Biblical, yafashwe asambana n’umugore w’undi mugabo, akubitwa iz’akabwana.
Mu mategeko 10 y’Imana, hari irigira riti ‘Urajye utunganya umunsi w’Imana, irindi rikagira riti “Ntuzifuze umugore wundi’’; ndetse na ‘Ntuzasambane’. Uyu mupasiteri we yafashwe ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, uwo munsi w’Imana atawubahirije, akora ibi byaha bindi bibiri, arahakubitirwa.
Muri Video, uyu mupasitri agaragara akubitwa n’itsinda ry’abagabo, isengeri y’umweru n’ikariso yambaye byaviriyeho amaraso, akubitwa ariko asakuza.
Umwe mu bamukubitaga, agaragara afata igitsina cy’uyu mupasiteri, akirwanaho ariko n’ubundi bikarangira agifashe mu ntoki agikanda, undi ataka cyane.
Yasakuzaga agira ati “Murabareba barimo kunyica, ni ikihe cyaha nshinjwa,… Imana niyo ntangaho umugabo, murashaka kunyica, Yesu Kirisito we!!, nta cyaha mporwa”.
Nk’uko ikinyamakuru Ghanaweb.com kibitangaza, pasiteri yasabwe gukuramo imyenda yose ariko yihagararaho arabyanga, bakomeza kumukubita bamutega ariko ntiyagera hasi, hafi aho humvikana urusaku rw’umugore. Osofo Appiah asanzwe ari pasiteri mu itorero ‘Glorious Wave Chapel Internationa’.



