Umuhanzikazi wo muri Uganda Irene Ntale yagaragarijwe urukundo n’abafana be bikaba bigeze n’aho umwe mu bafana yashyize hanze amarangamutima ye, yifuza ko yazajya akorana nawe imibonano mpuzabitsina.
Ni ku munsi w’ejo taliki ya 27 Mutarama 2016 ubwo Irene yumvikanaga kuri radio Galaxy Fm amenyekanisha ibikorwa bye, bityo umufana we ahita amutangariza ibyifuzo bye.

Mu gihe cyo gutanga urubuga ku bafana be ngo bagire icyo bamubwira binyuze ku mbugankoranyambaga, nibwo habonetse ubutumwa buvuga ko uwo muhanzikazi afite amabere meza.
Si ibyo gusa kuko aherutse no gusangiza ifoto abakunzi be hagaragara umwe mu bafana wagize icyo avuga ahagenewe ibitekerezo(Comments) agira ati “I want to be your fuck mate” waganakereza mu Kinyarwanda ko yifuza ko bajya baryamana.

Uyu mufana wa Irene si we wenyine wagaragaje amarangamutima ye kuko mu minsi yashize hagaragaye abandi bashyize ibyifuzo byabo ahagaragara bamusaba ko yababera umugore .
Uyu muhanzikazi uririmba mu njyana ya Reggae, RnB akaba n’umwanditsi w’indirimbo arimo kugenda akora ibikorwa bitandukanye.

Ubu arimo kugenda akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino anarushaho kumenyekanisha indirimbo ze harimo Olindaba, Nkubukinze, Eno ye sawa.. dore ko mu minsi mike ishije akububutse i Dubai.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


