Minisitiri mu gihugu cya Irlande yashyigikiye ibyo guverinoma ivuga ko politiki y’u Rwanda n’u Bwongereza, yo kohereza abasahaba ubuhungiro muri Afurika, yatumye umubare w’abasaba ubuhungiro bajya muri Repubulika ya Ireland wiyongera.
Bije nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Micheál Martin, atangarije ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ishobora kuba yarateje kwiyongera kw’abasaba gukingirwa mpuzamahanga muri Repubulika ya Irlande.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ibi nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu ushize bigaragaye ko Repubulika ya Irlande ifite “ikibazo gikomeye” cy’amacumbi ya Leta yo gutuzamo impunzi zo muri Ukraine.
Minisitiri ushinzwe abana, uburinganire, abafite ubumuga, kwishyira hamwe, n’urubyiruko, Roderic O’Gorman yabajijwe kuri RTÉ News impamvu yatekereje ko habaye ubwiyongere bukabije bw’umubare w’abantu bashaka uburinzi mpuzamahanga.
Ati: “Ntekereza ko ingaruka z’impinduka muri politiki mu Bwongereza mu bijyanye n’abimukira zagize ingaruka zikomeye.”
Iyi nkuru dukesha Irish Times ivuga ko Repubulika ya Irlande yakiriye impunzi zigera ku 40.000 zahunze intambara muri Ukraine, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.
Abasaba ubuhunzi baturutse mu bindi bihugu na bo bakomeje gushaka ubuhungiro muri Repubulika ya Irilande binyuze mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kurengera impunzi.
Martin yongeyeho ko 70% by’abari mu kigo cyakira impunzi kiri mu mujyi wa Westwest i Dublin atari abaturage ba Ukraine.
Kuri uyu wa Gatanu ushize, Enda O’Neill, umuyobozi mukuru w’ishami rya HCR muri Irlande, we yabwiye RTÉ atigeze abona “ibimenyetso” byemeza ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yagize ingaruka ku bwiyongere bw’abasaba ubuhungiro muri Irlande.


