Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017, nibwo Isaac Anyar w’imyaka 94 y’amavuko yasezeranye n’umukunzi Eunice Atoo w’imyaka 90, bombi bakomoka muri Uganda.
Aba bombi bakoze umuhango wa gakondo barasezerana mu 1947, ariko banze kuva kuri isi babana gipagani bahitamo gusezerana imbere y’Imana, mu itorero “Onegwok Christ Church” riherereye mu gace ka Oyam muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukobwa wabo Hellen Olia, avuga ko se yari ahangayitse cyane ko agiye gupfa adasezeranye imbere y’Imana, ati “Mu byumweru 3 byari bishize, yarampamagaye avuga ko afite ubwoba, ko ari hafi gupfa adashyingiranwe byemewe na fiyansi we”.
Ikinyamakuru Dailymonitor cyo muri Uganda, gitangaza ko uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo, umuryango wahise utegura ibirori byatwaye asaga miliyoni 5 z’amashilingi, ababyeyi babo bakora ubukwe nk’uko babyifuzaga.
Mu myaka yose ishize babana, babyaranye abana batandatu, abakiriho ni bane abandi 2 barapfuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


