Umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije se isabukuru nziza y’amavuko, anamusabira gukomeza gutera intambwe agana imbere.
Perezida Museveni wifurizwa isabukuru nziza n’umuhungu we, yavutse ku wa 15 Nzeri 1994, ubu akaba ari umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, umaze imyaka 33 ayobora igihugu cya Uganda.
Kuri uyu munsi, umuhungu we amwifuriza isabukuru nziza, yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 122, maze agira ati “Isabukuru nziza musaza w’inararibonye ’mzee wa kazi, Yoweri Museveni, mukomeze mutere intambwe mugana imbere, Afande mzee”.
N’abandi batandukanye bakomeje kwifuriza uyu musaza isabukuru nziza, Shakira Kitumira ati “Isabukuru nziza papa wanjye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Nkwifurije kuramba, nifuza kuba hafi yawe ngo mbe nakugezaho impano yanjye ku munsi wawe w’amavuko,…”.
Mzee wa Kazi ni ijambo Muhoozi akunze gukoresha yifuriza se umunsi mukuru mwiza w’amavuko, umwaka ushizwe ubwo yuzuzaga 74, nabwo uyu muhungu we yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko mzee wa Kazi”.
Perezida Museveni yashakanye na Janet Museveni, bafite abana 4, umuhungu ni umwe(Muhoozi) n’abakobwa batatu: Natasha, Patience na Diana.
Â


