Ise w’icyamamare Justin Bieber kuri uyu wakane taliki 25 Gashyantare 2016, nibwo yahishuriye rubanda ibijyanye n’urukundo rwe na Chelsey aho yashyize aka video ku rubuga rwa Youtube asaba umukunzi we Chelsey Rebelo w’imyaka 28 ko yamubera umugore nyuma y’igihe gito bamaze bakundana.
Jeremey Bieber w’imyaka 40 y’amavuko, mu biruhuko yagiriye i St Barts nibwo yari yagiranye ibihe byiza n’uyu mukunzi we, ari naho yamusabiye kumubera umugore anamwambika impeta nk’ikimenyetso cy’uko nta wundi yimitse mu mutima we.

Kuba yarashyize ako ka video kuri youtube, Ibyo byatumye benshi bagira amatsiko yo kumenya niba bazarushinga bakabyara abandi bana nyuma y’uko Jeremey afite abandi bana 2 bakurikira imfura ye Justin bieber.

Gusa ngo uwo munsi Jeremey asaba umukunzi we ko yamubera umugore, Justin Bieber ntago yabashije kuba ari kumwe n’umubyeyi we kuko yari yafashe rutemikirere na murumuna we Jaxon berekeje i Los Angeles bitabiriye ibirori bya Grammy Award, icyo gihe ari nabwo banatambukanye ku itapi itukura(Red Carpet).

Amakuru atangazwa na TMZ avuga ko n’ubwo hashize igihe kinini uyu Jeremey atandukanye na nyina wa Justin Bieber ngo ntibizabuza uyu muryango gushyigikira aba bakunzi.

Nyina wa Bieber, Mallette Pattie, ngo n’ubwo yareze umuhungu w’ikinege wenyine, ntibizamubuza gushyigikira umugabo we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


