Mu nama y’abagore, umuyobozi arabaza ati: ni bande bakunda abagabo babo?
Abagore bose bamanika intoki.
Arongera ati : muheruka kubabwira ko
mubakunda ryari?
Bamwe bati, uyu munsi, abandi bati ‘mukanya’…
Arongera arababwira ati : nimufate
Telefoni zanyu muboherereze sms ivuga ngo
« ndagukunda mugabo wanjye ».
Bose barabikora. Hashize akanya arababwira ati : nimugurane tefefoni zanyu maze buri wese asome ibyo abagabo basubije twumve.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Telefone 10 za mbere dore ibisubizo basanzemo:
1 .Yooo mama w’abana umeze neza? Ntabwo urwaye?
2. Wongeye kunyangiriza imodoka na none?
3. Sinunva icyo ushaka kuvuga.
4. Wakoze iki noneho? Kuri iyi nshuro sinkubabarira pe!
5. Iki?
6. Ntunteshe umutwe mbwira ayo ukeneye. Ndakuzi.
7. Ndarota cyangwa?
8. Nutambwira uwo wari woherereje iyi sms. Ndakwica.
9. Nakubujije kunywa inzoga nyishi wa mugore we.
10. Urinde wowe?
Yewe nshuti zanjye mwe! mwihangane kandi mukomeze muharanire uburenganzira bwanyu mwivuye inyuma!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


