Isesengura: Abarangiza amashuri ubu kuki bavugwaho ubumenyi budahagije?

Sangiza iyi nkuru

Bikunze kuvugwa ko abarangizaga amashuri kera kabone niyo yabaga ari make babaga bafite ubumenyi buhanitse bitewe n’uko babaga bigishijwe. Kuri ubu ngo umunyeshuri arangiza kaminuza atazi kwiyandikira ibaruwa isaba akazi mu gihe mu myaka yatambutse umuntu yarangizaga amashuri yisumbuye azi kwandika ibaruwa isaba akazi. No mu kazi abakera bavugwaho ubumenyi mu kazi kurusha abubu, no ku bijyanye n’indimi mpuzamahanga zigirwa mu mashuri abakera banengwa kuzivuga nabi ariko bagashimirwa kuba bazizi neza kurusha abubu bazivuga neza ari batazi kuzandika. Ese byaba biterwa n’iki?Dore ibintu 5 byasesenguwe n’abantu batandukanye bigaragaza impamvu nyakuri ibitera
1.Kudafata igihe gihagije mu gukora ubushakashatsi
Abarimu ba kera bafataga umwanya uhagije bagakora ubushakashatsi mu byo baza kwigisha. Bifashishaga ibitabo bisanzwe byanditswe n’abahanga. Ibi bitabo nibyo bifashishaga bategura amasomo.
Abarimu b’iki gihe basigaye bakoresha cyane ubumenyi bakuye kuri internet akenshi na kenshi habonekamo ibinyoma kurusha ukuri.

abanyeshuri
Abanyeshuri barangiza amashuri muri iki gihe bavugwaho ubumenyi buke ugereranije n’abize kera

Bafata umwanya muto kuri internet bityo ntibabone umwanya wo gusesengura bihagije ibyo bagiye kwigisha niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.
Ikindi kandi yaba ku munyeshuri yaba ku mwalimu ntawe ugikoresha umutwe we mu gushakashaka ahubwo ikibazo bahuye nacyo bakibaza google na Wikkipedia.

  1. Ubunebwe mu kwiga

Imyigire y’ubu irangwa no kwigira mu matsinda cyane ntibahe agaciro ibitabo n’izindi nyandiko z’abahanga. Nta mwalimu ugifata umwanya uhagije ngo atekereze ku byo agiye kwigisha cyangwa ngo umunyeshuri atekereze ku myitozo agiye gukora.
Ubu usigaye ubaza umwana ngo 1+ 1 ni kangahe akajya guteranya akoresheje cariculator. Nyamara abana ba kera nibo bivumburira igisubizo bifashishije utubuye, udushyimbo, guca udukoni n’ibindi.
Abalimu b’iki gihe ngo abenshi bagira uruhare muri ubu bunebwa bugaragazwa n’abanyeshuri.
3.Kudakaza ikinyabupfura ku mashuri
Nta mwana ugihanwa kuko usanga abarimu bafite ubwoba bwo gutanga igihano ku banyeshuri kuko benshi bishobora kubaviramo kubikirwa imbehe.
Ubu umwana asigaye akora icyo yishakiye ntahanwe, n’uhanwe ugasanga arahabwa uduhano duto ugereranije n’icyaha yakoze. Abana ntibagitinya kubwira ibyo bishakiye no gusuzugura abalimu babo kimwe n’ababyeyi babo.

  1. Abana batagifata umwanya wo kwiga uhagije

Abana bigaga kera iyo batahaga bavuye mu ishuri ku mugoroba ku bataha mu icumbi ry’ikigo basabwaga kuruhuka gato bakagaruka kwiyigisha kandi bikagenzurwa n’umunyeshuri uyoboye abandi mu ishuri.
Icyo gihe hagenzurwaga niba koko umwana ari kwiga, usakuriza abandi agahanwa kimwe nutabonetse muri ayo masubiramo ya buri munsi. Icyo gihe amacumbi yabo yabaga afunze kandi umuyobozi w’abanyeshuri akareba niba umunyeshuri wese ari mu ishuri.
Ab’ubu iyo baje mu ishuri bikorera ibyo bashaka ntawe ugenzura niba yabashije kugera mu ishuri cyangwa atahageze. Ikizwi gusa n’uko ibyumba bararamo biba bifunze ariko kuri ubu umunyeshuri hari igihe yigira mu bindi ntaboneke mu ishuri muri uku gusubiramo ariko ntibitere ikibazo.

  1. kubembereza abana ngo bige nta bumenyi

Umunyeshuri wa kera iyo yazaga mu ishuri yasabwaga gutsinda amasomo yose yatsindwa byibura abiri akirukanwa. Uw’ubu we icyo asabwa ni 50 ku ijana gusa kabone niyo yatsindwa ¾ by’amasomo ariko akagira 50 ku ijana arimuka. Kera ho ntibyashobokaga.
Ikindi kandi umunyeshuri w’ubu ntashobora kwirukanwa ku ishuri kabone n’iyo ubumenyi bwe bwaba bugerwa ku mashyi. Iyo asibiye limwe akongera agatsindwa arimurwa aho kugira yongere gusibywa. Ariko kera iyo wagiraga amahirwe ugasibira iyo utatsindaga ntabwo wimukaga warirukanwaga ukazongera gutangira bushyashya.
Ibi kandi byiyongeraho ibijyanye no gusubiramo ibizamini abanyeshuri baba batsinzwe mu gihe kera iri bembereza no guhendahenda ntibyabagaho.
Ikindi abenshi muri iki gihe bavuga ko cyaba kiri inyuma y’ubumenyi bw’abanyeshuri muri iki gihe n’ikijyanye n’ikorana buhanga aho usanga abanyeshuri n’abalimu benshi ariryo ribahugije kurusha kwita ku masomo yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *