Isesengura : Ikibazo cy’ umubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa kizakemurwa n’ amateka

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka 2 n’ amezi 4, u Bufaransa butagira ubuhagarariye mu Rwanda, kuva ubwo Michel Flesch wari uhagarariye iki gihugu yajyaga mu zabukuru.
Akimara kujya mu kirihuko ,Umukambwe Flesh asimbuwe  na Fred Constant abengwa n’ u Rwanda birangira yoherejwe muri Guinée Equatoriale.
Amateka ya politiki y’ ibihugu byombi agaragaza ko ibi ari ingaruka zituruka ku ruhare  u Bufaransa bwagize muri jenoside ndetse n’ imikoranire bwari bufitanye na Leta ya Habyarimana.
Mu kiganiro n’ itangazamakuru ryo mu Rwanda , Ushinzwe ububanyi n’ amahanga muri Ambasade y’ u Bufaransa mu Rwanda, Etienne de Souza yatangaje ko bakomeje gukora ibishoboka kugirango ibihugu byombi bigirane umubano mwiza.
Ati «  Turagerageza gukoresha amahirwe yose abonetse , mu by’ ukuri nta kizabuza ko ibihugu byombi byongera kugirana umubano mwiza bishingiye kuri diplomasi , nizere ko turi mu nzira nziza z’ impinduka nubwo hari igihe bigenda neza ubundi bikanga ».
Souza yakomeje ashimangira ko icy’ ingenzi ni uko impande zombi zigeregeza kurenga amateka mabi bigamije kubaka ejo heza hazaza bishingiye mu kubahana.
Nubwo yirinze gutanga izina no kuvuga umunsi, Souza yanatangaje kandi ko mu bihe runaka u Bufaransa bushobora kuzohereza ambasaderi wabwo mu Rwanda.

Sarkoz in rwanda
Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy aherutse kugenderera u Rwanda

Leta y’ u Rwanda ivuga iki kuri iyi nsanganyamatsiko ?
Ubwo yabazwaga impamvu yo guhambiriza gitaraganye Fred Constant wari waje guhagarira u Bufaransa mu Rwanda , mu kiganiro na  Jeune Afrique muri Mata 2016, Perezida  Paul Kagame  yavuze ko mbere y’ ibyo abantu bari bakwiriye kwibaza impamvu umubano w’ ibihugu byombi utameze neza ndetse bakanabishakira umuti.
Yagize ati « Ndatekereza ko u Bufaransa bugomba gusobanura aho buhagaze ku kibazo cy’ u Rwanda kuko hari abajenosideri bakidegembya muri icyo gihugu ndetse niyo bafunzwe bahita barekurwa ndetse ntiboherezwe kuburanishirizwa aho bakoreye ibyaha ».
Ubusesenguzi bugagaragaza ko nubwo umubano hagati y’ u Bufaransa n’ u Rwanda wakongera gusubukurwa mu rwego rwa diplomasi ntacyo byatanga hatarabaho kwatura ko bamwe mu bayobozi bakoranye na Mitterand bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Aho muri Mata 2016, Perezida Paul Kagame yashimangiye cyane ko u Bufaransa butakagombye kwitwaza ubuhangange ahubwo bukwiriye guca bugufi bugasaba imbabazi.
Ati «  Ntidushobora na rimwe kubakira umubano wau  ku binyoma ahubwo dukwiriye kwicara hamwe dugacoca ibibazo byatumye tutumvikana bityo tukabona kwakira ambasaderi uhagarariye iki gihugu mu Rwanda ».
Perezida Kagame yatangiye gufatira u Bufaransa ibyemezo bikaze nyuma yaho Guverinoma ya Hollande yiyemeje gutesha agaciro dosiye z’ ubwiru hagati y’ u Rwanda  n’ u Bufaransa hagati ya 1990-1994 zihishe muri Champs ELYSES.
Kuba amabanga y’  imikoranire Leta ya Perezida Mitterand yari ifitanye na Habyarimana itarabasha kujjya ahagaragara bizatuma ibihugu byombi bihorana urwikekwe.
Ku ruhande rumwe, Leta y’ u Rwanda ishinja u  Bufaransa gucumbikira  abajenosideri batari bacye ndetse ntibashikirizwa ubutabera.
Ku rundi ruhande, u Bufaransa bwatangije iperereza ndetse bukanshinja FPR guhanura indege ya Juvenal Habyarimana kandi ari bo babitse agasanduka ku mukara(black box) ishobora gutanga amakuru nyayo.
Ibyo ni bimwe mu bibazo by’ ingutu bishobora gutuma ibihugu byombi bidacana uwaka keretse habayeho kwirekura no guca bugufi nubwo bitoroshye!
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *