Isesengura : Nyuma y’ imyaka 2 bashatse guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi, ubwoba ni bwose

Sangiza iyi nkuru

Kuva igihe Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza ashatse guhirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 2015 abakurikiranira hafi politiki y’ iki gihugu basanga abagituye biganjemo abayobozi bahorana ubwoba ndetse n’ impungenge zidasanzwe.
Kuva umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza waburizwamo , imyitwarire ye yagiye irangwa n’ ubwigunge mu ruhando rwa politiki anengwa n’ abagenzi kuko ataboneka mu nama zitandukanye zifitiye igihugu cye akamaro.
Ibi byagaragariye mu mbwirwaruhame Perezida Nkurunziza yashikirije Abarundi ubwo ishyaka rye CNDD/FDD ryibukaga abarwanyi ba ryo baguye ku rugamba ubwo bari inyeshyamba bahanganye n’ ingabo za Leta y’ icyo gihe yayoborwaga na Maj. Pierre Buyoya.
Muri uyu muhango wo kwibuka abarwanyi ba CNDD/FDD baguye ku rugamba, Nkurunziza yagize ati” Hashize imyaka 2 agatsiko k’Abajenerari bashatse guhemukira Leta, Abarundi bishyiriyeho ariko byababereye imfabusa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo muri aba bajenerari harimo abafashwe bakanafungwa ndetse n’ abahunze, kuba Nkurunziza ahora asubiramo aya mateka byumvikana ko iki gikorwa cyahungabanyije imikorere y’ inzego z’ umutekano , iperereza n’ ubutasi.
Ibi byatumye igisirikare gicikamo ibice aho bigaragara ko Perezida Nkurunziza yahise azamura mu ntera abasirikare bahoranye mu ishyamba kuko abahoze muri FAB yabakuyeho icyizere benshi barafungwa abandi barahunga.
Perezida Pierre Nkurunziza anaherutse gutangaza ko hari abanyapolitiki n’ abasirikare bagize uruhare mu gushaka kumuhirika ku butegetsi bamwandikiye amabaruwa bamusaba imbabazi.
Ibi kandi bigaragaza ko nta cyizere afitiye Abanyepolitiki bahuriye muri CNDD/FDD kuko harimo umubare mwinshi warwanyije ko yayobora igihugu manda ya 3 binyuranye n’ Itegekonshinga ryari ririho icyo gihe habagaho imyigaragambyo ikomeye mu duce hafi ya twose tugize umurwa wa Bujumbura.
Nubwo Perezida Nkurunziza ahora avuga nabi u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ntibikuraho ko ahanganye n’ ikibazo cye bwite kurusha uko yatekereza ko ari umuntu uzamutera aturutse hanze ya cyo.
Kuva muri Gicurasi 2015, Nkurunziza amaze kuva mu gihugu inshuro zitarenze imwe bitewe n’ impungenge afite ko ibyamubayeho bishobora kongera kugaruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *