Isezerano rya Perezida Nyusi byihebe byakwijwe imishwaro n’abarimo RDF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yijeje abahoze ari ibyihebe mu mutwe wa Al Shabaab mbere yo kuneshwa n’abarimo Ingabo z’u Rwanda bagakwira imishwaro mu mashyamba yo muri Mozambique ko yiteguye kubakira muri sosiyete ya kiriya gihugu.

Nyusi yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo abanya-Mozambique bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’intsinzi.

Ni umunsi wizihijwe mu gihe ubuzima busa n’ubwongeye kugaruka mu ntara ya Cabo Delgado bigizwemo uruhare n’Ingabo zirimo iz’u Rwanda, nyuma y’igihe iyi ntara yarigaruriwe n’ibyihebe.

Nyusi yavuze ko ibyinshi mu byihebe bisigaye byirirwa bibunga mu mashyamba nyuma yo gukubitwa incuro bigakwira imishwaro, mbere yo kubihamagarira gutahuka bigafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yagize ati: “Abaturage ba Mozambique ntabwo bigeze barangwa n’urwango. Mushobora kugaruka mukabana natwe, ubundi tukubaka igihugu cyacu. Muzane intwaro zanyu ubundi mumanike amaboko, hari benshi bagiye bamanika amaboko mu mezi yashize.”

Yakomeje agira ati: “Ndahamagarira aba baturage ba Mozambique bakiri mu mashyamba kwishyikiriza ubuyobozi, mbizeza ko bazakirwa neza nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bamanitse amaboko bakareka ibyaha kuri ubu bakaba batekanye hamwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo.”

Kuri ubu ibyihebe byagenzuraga Cabo Delgado byamaze gutakaza igice kinini cy’iriya ntara, ibyatumye abaturage bari baravuye mu byabo bongera gutahuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *