Ishimwe rya Titi Brown ku barimo Leta y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi Ishimwe Tierry wamenyekanye nka Titi Brown, yashimiye abarimo Leta y’u Rwanda n’itangazamakuru, nyuma yo guhabwa ubutabera bwatumye agirwa umwere.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishimwe wari umaze imyaka ibiri afunzwe yarekuwe, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yari akurikiranweho.

Uyu musore nyuma yo kurekurwa yavuze ko “sinakubeshya pe, hano ndi mu byishimo kandi ndashimira Imana ko yabikoze. Rero ndashaka gushimira Imana, ndashimira Leta y’u Rwanda kuko mbonye ubutabera”.

Urubanza rw’uyu musore rwavuzwe cyane mu itangazamakuru ryatumye atabarizwa n’abatari bake.

Titi Brown yavuze ko iyo bitaba itangazamakuru “abantu ntibari kuzamenya urubanza rwanjye uko rumeze n’uko rwagenze, ndashimira itangazamakuru yaba iryandika ndetse n’irivuga.”

Uyu musore wemeza asa n’uwahungabanyijwe n’ibyamubayeho, yasabye abantu kumushyigikira kugira ngo abashe kongera kubaka ubuzima nyuma y’imyaka ibiri ahamya ko yamupfiriye ubusa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ishimwe rya Titi Brown ku barimo Leta y’u Rwanda
    Titi Brown, uzi meza ukuri kw’ibyabaye. Niba uri umwere koko shimira Imana niba juji yibeshye nabyo shimira Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *