Ishoramari rya miliyari 1.6$ Kenya igomba kubungabunga muri RDC mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Sangiza iyi nkuru

Ibigo bya Kenya byiyemeje gushora miliyari zisaga 1.6 z’amadolari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu mishinga itandukanye bizakuramo akayabo mu gihe kirekire, aho bikekwa ko mu byajyanye ingabo za kenya muri iki gihugu haba harimo no kubungabunga iri shoramari .

Ibi byatangajwe na Equity Group, ubwo yitabiraga ubutumwa bw’ubucuruzi mu mwaka ushize hagati ya Kenya-Congo, bwitabiriwe n’abashoramari na ba rwiyemezamirimo 26 bo muri Kenya bato n’abaciriritse.

Ubu butumwa bwo kuwa 29 Ugushyingo kugeza mu Kuboza 2021 bwari bugamije kureba aho aba bashoramari bo muri Kenya bashora imari muri RDC bwateguwe na guverinoma ya Kenya n’iya Congo ku bufatanye na Equity Group.

Ibigo byo muri Kenya bihanze amaso amahirwe y’ubucuruzi muri RDC birimo Rentco Africa Limited, Optiven Group, Greenlight Planet Limited, Jumbo Foam Limited, BIDCO, Geomaps and Nyanja Associates, n’ibindi.

Kenya Builders & Concrete Co. Ltd irashaka gushinga uruganda rwa sima, mu gihe Tru Foods Limited ishaka gushinga uruganda rukora amavuta yo gutekesha nk’uko iyi nkuru dukesha Kenyanwallstreet.com ivuga.

Mu musangiro uherutse kuba wakiriwe na Equity Group mu rwego rwo kwishimira ko RDC yinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Felix Tshisekedi, yatangaje ko ubuyobozi bwe bwashyizeho amavugurura yo gushyigikira abashoramari muri Repubulikaa ya Demokarasi ya Congo.

Rimwe muri ayo mavugurura ni gahunda y’ibice bitatu yo kurinda ishoramari no kwemeza umwuka mwiza w’ishoramari igizwe n’ishoramari ry’amategeko n’umutekano, kunoza uburyo bw’imisoro kugira ngo ibicuruzwa byinjire binasohoke mu mutekano no kugera ku nguzanyo ku bafatanyabikorwa mu by’ubukungu.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyizeho kandi ikigo gishinzwe guteza imbere umwuka mwiza w’ubucuruzi gihuza ibigo no guteza imbere ishoramari ry’abanyagihugu n’abanyamahanga.

Betty Maina, umunyamabanga wa leta muri Kenya, muri Minisiteri y’inganda, ubucuruzi n’iterambere ry’inganda, yagaragaje akamaro ko kwinjira kwa DRC muri EAC, nk’isoko rya 6 ryo hanze Kenya yoherezamo ibicuruzwa.

Umuyobozi mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi yavuze ko iyi banki izazamura ishoramari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igishoro cya miliyoni 100 z’amadolari y’Abanyamerika muri Equity BCDC.

Ibi ngo bizazamura ubushobozi bwa Equity bwo gutera inkunga imishinga y’iterambere hamwe n’amasosiyete manini acukura amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yasabye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha ibigo bya Kenya gukora ubushakashatsi bushoboka.

Igihugu cya Kenya kikaba giherutse gufata iya mbere mu kohereza ingabo zacyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwa gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (mu gihe igihugu nka Tanzania kifashe), aho bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza ko iki gihugu cyaba kidahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano w’Abanyekongo gusa, ahubwo cyaba gishaka no kubungabunga ishoramari rinini giteganya gushora muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *