Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umurimo ku isi hose kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, ishyaka Green Party rikorera mu Rwanda ryo ryasabye Leta y’u Rwanda gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa amafaranga make kandi barakoreye igihugu.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party yagize ati:“ DGPR irasaba Leta gukemura ibibazo by’abari muri pension, cyane ikibazo cy’amafaranga make benshi babona ari hasi ya 10,000 frw ku kwezi ”.

Ikindi kandi, iri shyaka ryasabye ko hashyirwaho umushahara fatizo by’umwihariko bakaba basaba ko byakorwa vuba na bwangu.
DGPR kandi rirasaba Leta kurekeraho gushora amafaranga y’abakozi mu mishinga ihomba nka za etage zitandukanye zubatswe zitagira abakiriya.
Aha iri shyaka riratunga agatoki ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) ngo cyubaka inzu ndende hirya no hino mu gihugu, ariko ku bwabo bahamya ko nta bakiriya zibona.
N’ubwo Leta itaragira icyo ivuga kuri ubu busabe bw’iri shyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije (DGPR), ryo ribona ko aya mafaranga ya pensiyo bahabwa ari munsi yibihumbi 10 ari make cyane buri kwezi ndetse ko ibona ntacyo ajya amarira abayagenerwa kandi barakoreye u Rwanda imyaka myinshi cyane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


