Ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa rirasaba ubufasha bwa Tshisekedi kugirango rihindure ubutegetsi buriho mu Rwanda ubwo ryamushimiraga ku ntsinzi ye mu matora aheruka atavugwaho rumwe.
Iri shyaka mu butumwa ryoherereje Tshisekedi ryemeje ko ryifuza gukorana na Felix Tshisekedi nk’umu ‘guide’ kugirango bagarure demokarasi mu Rwanda, ari na ko bamushimira kuba yongeye gutorwa.
« RNC, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro mbereye umuhuzabikorwa, ririfuza cyane ko demokarasi Isi yose yabonye mu bikorwa mu gihugu cyanyu mu matora aheruka igera no mu Rwanda. RNC irifuza gukorana namwe nk’utumurikira inzira muri urwo rwego… » uyu ni Emmanuel Hakizimana,Umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada.
Mu Rwanda, Paul Kagame arashinjwa kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse no mu ishyaka rye bwite, Rwanda Patriotic Front (FPR). Abamurwanya bavuga ko akoresha uburyo bwose kugira ngo acecekeshe amajwi atavuga rumwe.
Ishimira ubuzima bwa demokarasi muri Kongo, RNC yemeje ko yifuza gukorana na Félix Tshisekedi “nk’umuyobozi” kugira ngo hashyizweho demokarasi mu Rwanda, mu gihe amushimira ko yongeye gutorwa ku buyobozi bwa DRC nk’uko bitangazwa na Mediacongo.net.
Yakomeje agira ati « Mu gihe mutangiye manda yanyu ya kabiri mwahawe byuzuye n’icyizere cy’abaturage ba Congo bose, ndashaka kubizeza hamwe n’Abanyakongo ubucuti n’impuhwe bya RNC hamwe n’abanyarwanda uyu munsi bakandamijwe, »
RNC kandi yashimye abaturage ba Congo uruhare runini bagize mu matora rivuga ko bakoze mu mahoro mu gukoresha uburenganzira bwabo bw’itegeko nshinga nyamara hari intenge nyinshi zagiye zigaragazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri aya matora yo kuwa 20 Ukuboza.
RNC irashaka kwifatanya na Perezida Tshisekedi nyuma y’uko uyu aherutse kugaragaza ku mugaragaro umugambi afite wo gutera u Rwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora aheruka.
Ubu yerekeje amaso kuri Tshisekedi mu gihe mu 2019 ifatanyije n’ihuriro rya P5 ryari ririmo imitwe itandukanye, bagerageje gutera u Rwanda mu 2019 ariko bagahita bacibwa intege byihuse n’Igisirikare cy’u Rwanda abenshi mu bagize iri huriro bakisanga mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo.
Ihuriro P5 ni ihuriro risa nk’iritakiriho ryari rigizwe n’amashyaka akorera mu buhungiro arimo IPDP-Imanzi, Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda.



6 Responses
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
Gasana ati ndashaka gufatanya na TSISEKEDI dukureho ubutegetsi bwa Kigali, FDLR ati turaje dushyigikiwe na TSISEKEDI dukureho ubutegetsi bwa Kigali, RNC ati twasabye TSISEKEDI kudufasha tuhakuraho ubutegetsi bwa Kigali, ese koko mwumva TSIKEDI ariwe mufitiye icyiozere wabafasha gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, kuva igihe mwabereyeho muvugaaaa, ubu nibwo mubonye ubabera amaboko akbafasha? icyakora mwese ndabareba ngaseka peeee, uko murindagira niko igihugu cyiyubuika muri byose haba no mungufu za gisirikare. Muzapime mwese icluding BITAMA, maze zibarye zitamotse
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
Mubihorere, bakomeze kwikirigita,
Ngo,bashaka Kagame(bazumirwa)
Bakagame nibeshi haba mugihugu nahongaho musakuriza ( mwitumara imwanya bandiii.
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
Bamusavye amata y’ikimasa
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
Bavuga ngo utazi icyo ashaka , ahabwa icyimugezeho, mubambwirere ngo ibyo barimo bazabona ibyabyo.
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
Bavuga ngo utazi icyo ashaka , ahabwa icyimugezeho, mubambwirere ngo ibyo barimo bazabona ibyabyo.
RNC yasabye Tshisekedi ubufatanye mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda
hhhhhhaa ngo nyamwasa abonye inshuti afatanya nayo gukuraho PK?ubu se hashize imyaka ingahe mwarabishatse, none mubonye cyabitama uwo ariwe muhanga wabasha PK/aRIKO KWEri kayumba nawe uzi PK, uravuga ngo cyabitama azakumukuraho?Nawe mwabanye imyaka yose byarakunaniye, ngo cyabitama nagufashe?Nabanze arebe ibyaho RDC uburyo igihugu kigiye kugira intara zigenga kandi ziri mugihugu kimwe cyabitama ko agiye gusigarana na FDRL gusa, naho demokarasi mu rwanda sha ni fulu kbs, aubwo murebe izanyu, naho abanyarwanda mubibagirwe uko bameze, iyo bafite irabahagije.ntawukeneye iya cyabitama, cy RNC mubanze namwe muyigirire.