Ishyaka RPD rirasaba ko Karasira Aimable arekurwa, ‘kuko arwaye’

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kurekura Karasira Aimable “kuko arwaye”, rukamukurikirana adafunzwe.

Bigaragara mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 1 Kamena 2021 n’umuyobozi w’iri shyaka wanarishinze, Dr Christopher Kayumba.

Iri tangazo rigira riti: “N’ubwo twubaha RIB ko igomba gukora akazi kayo ko gukurikirana buri wese ukekwaho ibyaha, turayisaba kurekura Karasira ikamukurikirana adafunze ku mpamvu z’ubugiraneza kuko arwaye.”

Ejo ku wa 31 Gicurasi 2021 ni bwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Karasira, imukurikiranyeho ibyaha byo: guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri; bifitanye isano n’ibiganiro amaze igihe atambutsa ku mbuga nkoranyambaga.

RIB yagize iti: “Uyu munsi, RIB yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. […] RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Iri shyaka rivuga ko ryakurikiranye ibiganiro byinshi Karasira yagiye atambutsa kuri izi mbuga, agaragaza ibitagenda neza muri Leta.

RPD ivuga ko muri ibi biganiro, Karasira yagiye avuga kenshi ko arwaye indwara zirimo : diyabete, agahinda gakabije (depression) no guhora yikanga (panics). Iti: “Muri ibyo biganiro kandi buri gihe yahoraga asaba ubufasha ngo ahangane n’ibi bibazo by’uburwayi bwe.”

Ngo Karasira muri ibi biganiro, yagaragazaga ko ibi “bibazo by’uburwayi yabitewe no guhabwa akato na leta n’inshuti kubera ibitekerezo bye, kwirukanwa mu kazi, gukeneshwa no guhora atinya abamugendaho kubera ibitekerezo bye.”

Karasira yatawe muri yombi ubwo yari yitabye umugenzacyaha wari wamuhamagaye ngo kuri uwo munsi agere ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo y’uru rwego ya Kicukiro.

Ubwa mbere yigeze guhamagarwa ni tariki ya 8 Ukuboza 2020. Ubwo yari avuye kwitaba RIB, Karasira yatangaje ko yabajijwe ku byo atangariza kuri shene ya YouTube ye yitwa Ukuri Mbona.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishyaka RPD rirasaba ko Karasira Aimable arekurwa, ‘kuko arwaye’
    Ishya Riba ishyaka iyo ryemewe rigasohoka mu igazeti ya leta title nziza yaba ishyaka ryemewe n’amatego mu Rwanda
    Mujye mwandika ibintu uko biri apana guha title ikintu kitariho

  2. Ishyaka RPD rirasaba ko Karasira Aimable arekurwa, ‘kuko arwaye’
    Ishya Riba ishyaka iyo ryemewe rigasohoka mu igazeti ya leta title nziza yaba ishyaka ryemewe n’amatego mu Rwanda
    Mujye mwandika ibintu uko biri apana guha title ikintu kitariho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *