Ishyaka rya Katumbi ribona Leta ya RDC ari umufatanyacyaha w’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka ‘Ensemble pour la République’ riyobowe na Moïse Katumbi ribona ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwitwara nk’umufatanyacyaha w’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inama y’iminsi ibiri y’abayobozi baryo yayobowe na Katumbi, kuri uyu wa 19 Mutarama 2023 ryatangaje ko rihangayikishijwe n’uburyo Leta idahana abatangaza, bakanakwirakwiza izi mvugo, biyo ngo hakaba hagaragaramo uruhare rwayo mu kuzihembera.

Ryagize riti: “Ensemple pour la République ibona ko nta bihano bihabwa abantu bahabwa ububasha na Leta batangaza imvugo z’ivanguramoko n’iz’urwango. Iyi myitwarire idashimishije ntikwiye kandi ikomeje kwiyongera. Irerekana ubufatanyacyaha bwa Leta mu gukwirakwiza imvugo z’urwango.”

Iri shyaka rivuga ko n’ubwo bimeze bitya, ryo rizakoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko kugira ngo irwanye iyi myitwarire isenya ubumwe bw’Abanyekongo.

Ensemble igaragaje impungenge ku mvugo z’urwango n’ivangura mu gihe hari abanyepolitiki ndetse n’abo mu nzego zishinzwe umutekano baakomeje kuzikwirakwiza, kandi bagakomeza imirimo yabo.

Ni ikibazo cyafashe intera kuva umutwe witwaje intwaro wa M23 wubura intwaro. Icyakurikiyeho ni uko bamwe mu Banyekongo bari mu nzego zitandukanye batangiye ubukangurambaga buhamagarira bagenzi babo kurwanya abavuga Ikinyarwanda, babita Abanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ishyaka rya Katumbi ribona Leta ya RDC ari umufatanyacyaha w’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo
    Wagirango Tchisekedi ni Habyarimana naho ishyaka riyoboye RDC ni MRND-CDR Kongo ni uRwanda rwa mbere ya 1994 neza neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *